Abanyarwanda bagabanyije ingendo zo kujya Goma batinya guhohoterwa
Kuva tariki 29/08/2013, ku mipaka yombi ihuza Gisenyi n’umujyi wa Goma, Abanyarwanda bagabanyije kwambuka batinya guhohoterwa n’Abanyecongo ahubwo ingendo zihariwe n’Abanyecongo baza gufata ibintu Gisenyi bagasubirayo..
Abanyarwanda bari Congo barimo bagaruka mu gihugu cyabo ku bwinshi batinya ko bagirirwa nabi n’Abanyecongo nk’uko byagenze taliki 24/08/2013 mu myigaragambyo yabereye Goma Abanyarwanda bane bakahasiga ubuzima.
Nubwo Abanyarwanda abari Congo nta kibazo baragira, bafite ubwoba ko byahinduka bakaba bahohoterwa, ikindi ngo bari kujya hafi ku buryo bihindutse bakwigarukira mu gihugu cyabo; nk’uko bitangazwa n’uwitwa Uwimana.

Nubwo nta Munyarwanda wabujijwe kujya Congo abaturage bavuga atari byiza kujya Congo kuko n’ubundi intambara hagati ya M23 n’ingabo za Congo igikomeje. Ubu urugamba hagati ya M23 n’ingabo za Congo rurakomeje kandi indege za MONUSCO ziri gukoreshwa mu kurasa ibisasu.
Umupaka wa muto uhuza Gisenyi na Goma ubusanzwe unyurwaho n’abantu barenga ibihumbi 25 ariko biboneka ko bagabanutse, naho ku mupaka munini wo abantu ni bacye; abenshi ni abaza mu Rwanda barimo n’abanyamahanga bahetse ibikapu byabo.
Umwe mu bakozi bakorera ikigo cy’abinjira n’abasohoka utashatse ko izina rye ryandikwa yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko abanyamahanga kimwe n’Abanyecongo baza bahunze ariko bakavuga ko baje mu kiruhuko.

Imodoka zitwara abagenzi zabonye abagenzi benshi bava muri Congo bajya muri Uganda kubera Abanyecongo bamwe babona ko ibintu bikomeje gukomera, benshi bakitwaza ko bagiye mu kazi k’ubucuruzi ariko bagatwara n’imiryango yabo.
Nyuma y’ibisasu byarashwe mu Rwanda ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwakoze igikorwa cyo guhumuriza abaturage bari mu mujyi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Shekh Bahame Hassan yatangarije Kigali Today ko kugabanya ingendo zijya Goma ku Banyarubavu bikwiye kuko n’ubundi bajyayo bagahohoterwa kandi ntacyo bashakayo batasanga Gisenyi.
Abanyarubavu kandi bishimiye kubona indege n’imodoka z’intambara by’u Rwanda zizenguruka mu mujyi wa Gisenyi kuko byabateye kumva ko bafite ingabo zibarindiye umutekano ndetse ngo biri mubyatumye ibisasu biterwa mu Rwanda bihagarara.

Hagati aho hari umushoferi w’umunyarwanda wafatiwe i Goma azira kuvugira kuri telefone ari iruhande rw’abasirikare. Icyo yazize ngo n’uko yavugiye kuri telefoni imbere y’ingabo za Tanzania na MONUSCO bifatwa nk’ubutasi yarimo.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|