Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bifurizanye umwaka mushya

Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2015 bakoze ubusabane bwo kwifuzanya gusoza umwaka neza binjira muri 2016.

Ubwo busabane bwitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye baba muri Côte d’Ivoirebarimo abakozi b’ibigo mpuzamahanga bitandukanye (BAD, ONUCI, World Bank, n’ibindi), abanyeshuri, abihaye Imana, abapolisi bari mu butumwa bw’ amahoro ndetse n’abana babo.

Abanyarwanda baba Cote d'Ivoire bakoze ubusabane busoza umwaka.
Abanyarwanda baba Cote d’Ivoire bakoze ubusabane busoza umwaka.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire, Mutsinzi Jean Pierre, yashimiye abitabiriye ibyo birori barimo na Alice CYUSA, Umuyobozi w’Ihurirory’Abanyarwanda baba mu Mahanga (RDGN), waje aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Banacinye akadiho.
Banacinye akadiho.

Yashimiye kandi abanyamuryango bose ku bwitange bagaragaza mu bikorwa binyuranye by’umuryango, abashishikariza gukomeza gushyira hamwe mu nzira yo kwiyubaka no gutera imbere, kandi bagahora bazirikana ko igihugu cyabo kibatezeho kugira uruhare rugaragara mw’iterambere ryacyo.

Alice CYUSA, Umuyobozi wa RDGN, we yabashimiye ubuvandimwe yabasanganye no kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan Spirit).

Pere Noel yanahaye abana impano.
Pere Noel yanahaye abana impano.

Yanababwiye ku ruhare rwa Diaspora mu iterambere ry’u Rwanda ndetse anabereka imishinga migari uwo muryango ufite abasaba kuyigiramo uruhare.

Andi mafoto

Rwanda Diaspora muri Côte d’Ivoire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka