Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire bifurizanye umwaka mushya
Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire, kuri uyu wa 5 Ukuboza 2015 bakoze ubusabane bwo kwifuzanya gusoza umwaka neza binjira muri 2016.
Ubwo busabane bwitabiriwe n’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye baba muri Côte d’Ivoirebarimo abakozi b’ibigo mpuzamahanga bitandukanye (BAD, ONUCI, World Bank, n’ibindi), abanyeshuri, abihaye Imana, abapolisi bari mu butumwa bw’ amahoro ndetse n’abana babo.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Côte d’Ivoire, Mutsinzi Jean Pierre, yashimiye abitabiriye ibyo birori barimo na Alice CYUSA, Umuyobozi w’Ihurirory’Abanyarwanda baba mu Mahanga (RDGN), waje aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yashimiye kandi abanyamuryango bose ku bwitange bagaragaza mu bikorwa binyuranye by’umuryango, abashishikariza gukomeza gushyira hamwe mu nzira yo kwiyubaka no gutera imbere, kandi bagahora bazirikana ko igihugu cyabo kibatezeho kugira uruhare rugaragara mw’iterambere ryacyo.
Alice CYUSA, Umuyobozi wa RDGN, we yabashimiye ubuvandimwe yabasanganye no kwiyumvamo ubunyarwanda (Rwandan Spirit).

Yanababwiye ku ruhare rwa Diaspora mu iterambere ry’u Rwanda ndetse anabereka imishinga migari uwo muryango ufite abasaba kuyigiramo uruhare.
Andi mafoto



Rwanda Diaspora muri Côte d’Ivoire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|