Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje mu gihugu miliyoni 505$ muri 2023
Minisitiriw’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 3 Mutarama 2025, ubwo yakiraga Abanyarwanda baba mu mahanga bamaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa birimo n’ibiruhuko by’iminsi mikuru yatangaje ko mu mwaka wa 2023, amafaranga yoherejwe mu Gihugu n’Abanyarwanda batuye mu Mahanga, yageze kuri miliyoni 505 z’Amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igikorwa cyo kwakira Abanyarwanda baba mu mahanga cyitabiriwe n’abarenga 100 baturutse mu bihugu bisaga 40 byo hirya no hino ku Isi.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yabashimiye uruhare rwabo mu kubaka Igihugu binyuze mu kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga no gutanga umusanzu muri gahunda zitandukanye zirimo n’iya “DusangireLunch”.
Yagize ati “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n’imibereho myiza y’abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by’indashyikirwa, by’umwihariko umusanzu wanyu mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu binyuze mu mafaranga mwohereza mu Rwanda ubu yarenze miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika mu 2023.”
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko kugira ngo gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri NST2 izashyirwe mu bikorwa, aba Banyarwanda baba mu mahanga bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu buryo bwose.
Ati “Kugera ku ntego za NST2 bizasaba imbaraga no gukomeza ubufatanye n’inzego bireba harimo namwe abagize umuryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga.”
Raporo y’umwaka wa 2023 yakozwe na Banki y’Isi ku kohererezanya amafaranga mu bihugu biri Munsi y’Ubutayu bwa Sahara yashyize u Rwanda ku mwanya wa 2 nyuma y’izamuka rya 16.8% ry’amadovize arwoherezwamo.
Iri zamuka rigendana kandi n’ishoramari rituruka hanze y’u Rwanda ryarenze miliyari 2.4$ ririmo n’ishoramari ry’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Mu 2021, aya mafaranga yari miliyoni 378,5 z’Amadolari ya Amerika, mu mwaka wa 2022 agera kuri miliyoni 461,2$.
Ibi bigaragaza ko Amafaranga y’Abanyarwanda yinjira mu gihugu, yagiye yiyongera ku rugero rwa 15,5% buri mwaka hagati ya 2021 na 2023.
VIDEO - Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe,
ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za Leta, kuri uyu wa Gatanu, bakiriye Abanyarwanda baba mu mahanga. Iki gikorwa kigamije gufasha abacyitabiriye kumenyana no kungurana… pic.twitter.com/wNrpzwO7XD— Kigali Today (@kigalitoday) January 3, 2025
Ohereza igitekerezo
|