Abanyarwanda 9 bafunzwe n’inzego z’umutekano wa Congo

Abasore 9 b’abanyeshuri biga ubuganga mu mujyi wa Goma kuri uyu wa gatatu tariki 31/07/2013 bafatiwe ku mupaka muto uhuza u Rwanda na Congo bazira ko Umunyecongo yafashwe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda.

Abanyecongo bavuga ko bagomba gufata Abanyarwanda bahorera umuturage wabo wafatiwe mu Rwanda azira guhohotera ushinzwe umutekano amusanze mu Rwanda.

Mu masaha ya saa sita zirenga umusore w’umunyecongo yinjiye mu Rwanda afite agapapuro kamwemerera kwinjira mu Rwanda ageze abashinzwe umutekano w’u Rwanda basakira afata umupolisi mu mashati no gushaka kumukubita aho kwemera gusakwa.

Ibi byatumye inzego zishinzwe umutekano zimutwara maze abakora ku mupaka muto ku ruhande rwa Congo bahita bafata abanyeshuri 9 bajya kwiga bavuga ko bagomba guhorera umuturage wabo ndetse batangira kubakubita.

Nizika Elzabeth avuga ko yashoboye kubona umwana we Justin Nzabonimpa aho afungiye mu Birere ariko banga kumumuha kuko we n’abo bari kumwe bagomba kuzira Umunyecongo wafashwe n’inzego z’umutekano azirwanya.

Yabisobanuye muri aya magambo: “umwana wanjye namubonye ariko batangiye kumukorera ihohoterwa ryo kumukanda intoki bakoresheje inkoni, gusa bambwiye ko badashobora kumumpa kuko bazabarekura ari uko umuntu wabo wafashwe n’inzego z’umutekano w’u Rwanda zimurekuye kandi ngo ikizamubaho nicyo kizaba ku Banyarwnada bafashwe”.

Bamwe mu bashinzwe umutekano ba Congo bafashe Abanyarwanda babafungira mu mazu.
Bamwe mu bashinzwe umutekano ba Congo bafashe Abanyarwanda babafungira mu mazu.

Niziki avuga ko Nzabonimpa asanzwe yiga Goma akaba yafashwe agiye ku ishuri, bamwe mu bashoboye kubona aba Banyarwnda bafatwa bavuga ko bari abanyeshuri bari bagiye kwiga kandi bafatiwe hamwe nta kindi cyaha babarega.

Abanyeshuri biga Goma basigaye bagendera hamwe kugira ngo birinde ihohoterwa bakorerwa nubwo uyu munsi bafatiwe hamwe, benshi mu banyeshuri bakaba barindiriye ko umwaka urangira kuko barambiwe ihohoterwa bakorerwa.

Ku mupaka muto kandi umunyamakuru wa Kigali Today yashoboye kuvugana na Gisanabagabo Desire nawe wabuze murumuna we urangije muri Kaminuza Butare wafatiwe ku mupaka muto ahitwa mu Birere taliki 30/07/2013 ashinjwa kuba umusirikare w’u Rwanda ndetse akaba yamaze kuburirwa irengero.

Gisanabagabo avuga ko murumuna we Gasirimu Emille yafashwe saa tanu z’amanywa nyuma yo guteza kasha ku nzego z’abinjira n’abasohoka mu Rwanda na Congo agashinjwa kuba umusirikare witwa Nkurunziza Innocent.

Kuva ejo umwe mu bamuzi yashoboye kumuca iryera ariko inzego zishinzwe umutekano wa Congo zahise zimujyana ahatanzwi kugira ngo inzego z’abinjira n’abasohoka mu Rwanda zidashobora kumukurikirana ndetse bikajyana n’uko inzego z’abayobozi ba Goma batitaba ubuyobozi bw’akarere ka Rubvau kimwe n’ubw’intara y’uburengerazuba ngo baganire ku bibazo by’Abanyarwanda bahohoterwa mu mujyi wa Goma.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan yongeye gusaba Abanyarwanda kugabanya ingendo kuko abayobozi ba Congo n’inzego zishinzwe umutekano zikomeje kugaragaza ibikorwa byo kurenganya Abanyarwanda cyane ko abafashwe bafatiwe ku mupaka bagiye ku ishuri.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko se Congo yaturetse ko u Rwanda rwacu twiturije bakareka kuduhohotera tukihahirayo ubumenyi ndetse n’ibindi < duharanire kwigira>

Nkundabaza albert yanditse ku itariki ya: 2-08-2013  →  Musubize

iyo hariho intambara ni icyo abanyepolitiki baba bashaka!!!

Umuhoza Diane yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

Ahubwo ni ukureba neza wasanga abo bashimutwa n’inzego z’umutekano wa RDC aribo mu kanya bashyira kuri za BBC ngo aha bari bagiye aha n’aha!

Amani yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

mu by’ukuri birababaje kubona abana b’abanyarwanda bashyirwa kungoyi batotezwa nk’ibisambo kandi ntakibi bakoze icyakora abanyarwanda nitugire ubushishozi aho kujya gushaka nivaux z’amashuri muri congo kandi bigaragara ko nta mahoro ari muri yo byaruta tukabireka kuko n’ahandi hahari ariko na leta yacu nirebe igituma abanyarwanda bakomeza kujya kwiga muri kiriya gihugu kimeze nk’indiri y’ibibi mazeigikemure dore ko byumvikana ko bariya basore bacu abenshi muribo bajyaga kwigayo ubuganga aho hari akabazo!!!!

Gilbert yanditse ku itariki ya: 1-08-2013  →  Musubize

BAREKE UBUSHOTORANYI NTIBAZI UWOBASHAKA AHAA

kayigambire yanditse ku itariki ya: 31-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka