Abanyarwanda 20 batahutse ngo barambiwe gutotezwa

Abanyarwanda batahutse bava muri Congo bavuga ko kurambirwa no gukomeza gutotezwa n’abanyecongo kimwe n’imibereho mibi ngo byabateye gutahuka.

Aba banyarwanda bageze mu inkambi ya Nyagatare iherereye mu karere ka Rusizi ku wa 18 Gashyantare biganjemo abana n’abagore ngo bahoraga batukwa n’abanyekongo bababwira ko batabashaka mu igihugu cyabo ibyo basanga ari ukubuzwa umutekano byanatumye bataha.

Abo nibo banyarwanda batahutse kubera kurambirwa n'ubuzima bubi muri Congo
Abo nibo banyarwanda batahutse kubera kurambirwa n’ubuzima bubi muri Congo

Mukeshimana Farida avuga ko bihanganiye ubuzima bubi babayemo igihe kinini ariko aho bigeze ngo babonye ntampinduka aho bakomezaga gutotezwa bahitamo gutaha.

Yagize ati” Njyewe ibyo nahuye nabyo navuga bukira bugacya ubuzima bubu nabayemo bwo gutotezwa aho bagusangaga aho wicaye bakavuga ngo iki Kinyarwanda ra urumva nta mutekano abantu bari bafite , abagabo bacu barabaroze barapfa Mana nibyinshi ubu nahisemo kwitahira.”

Mukamazimpaka Martha we avuga ko ibyababuzaga gutahuka ari byinshi kuko ngo hari abari barafashwe bugwate n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo aho ngo bumva ko ugiye gutahuka bakagukurikira kugeza bakwishe.

Ati” Hari abifuza gutaha ariko bahangayikishijwe nabene wabo bakabura aho banyura ugiye bakamenya ko utashye ni ukugukurikira bakagutsinda aho ngaho.”

Guhora batotezwa n'abacongomani ngo byatumye bagira umutima wo gutahuka
Guhora batotezwa n’abacongomani ngo byatumye bagira umutima wo gutahuka

Ndagijimana Innocent umwe mu bagabo batahutse avuga ko ntamutekano bari bafite nk’abanyarwanda kuko ngo batasibaga guterwa aho batuye bagasahurwa utwabo abagore babo bagafatwa kungufu nibindi aha ngo akaba yahisemo gutahukana n’umuryango we.

Aba banyarwanda batahutse ni 20 harimo umugabo 1 abagore 7 n’abana 12 bakaba bavuye muri Kivu y’Amajyepho muri zone za Uvira na Harehe bakigera mu inkambi ya Nyagatare bahise bahabwa ikarita y’ubwisungane mu kwivuza n’ibiryo bibafasha kubatunga amezi atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka