Abanyarwanda 13 batahutse bavuye i Burundi

Abanyarwanda 13 (abagabo 2, abagore 2 n’abana 9) bari barahungiye mu Burundi muri comine ya Cyibitoki batahutse tariki 23/03/2013 ubu bakaba bari mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.

Batangaza ko gutinda gutahuka babitewe n’amakuru babwirwaga ko nibatahuka bazafungwa ariko nyuma yo kubona ko ayo makuru ari ibinyoma bahisemo gutahuka; nk’uko byatangajwe na Kabandana Yowel.

Ikindi kibateye gutahuka ngo ni inzara ikabije bahuye nayo aho ngo bari batunzwe no guca incuro kandi rimwe na rimwe ngo iyo batabonaga uwo bakorera baraburaraga kuko batagiraga amasambu.

Abo nibo bahungutse bava i Burundi.
Abo nibo bahungutse bava i Burundi.

Uwitwa Nteziryayo we avuga ko kuba mu gihugu cy’abandi kandi icyawe kirimo amahoro ngo bitagaragara neza.

Aba Banyarwanda bavuye i Burundi batangaje ko basize abandi bagera kuri 300 aho bari batuye ariko nabo ngo bafite imigambi yo gutahuka; nk’uko bagenzi babo banabibakanguriye.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu se aba ntibarutwa nabibereye muri gereza! Ndebera ubucabari bambaye ariko! Bateye agahinda pe! Ariko ndabona abagabo bibyibuhiye wagira ngo birirwaga barya aho bagiye guca incuro!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka