Abanyarwanda 15 barekuwe na Uganda bageze mu Rwanda

Ahagana mu ma saa cyenda n’iminota cumi n’umwe (03h11min) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, nibwo abanyarwanda 15 bari bafungiye mu Gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, bashyikirijwe u Rwanda, banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda uherereye i Kagitumba mu Ntara y’Iburasirazuba

Irekurwa ry’aba Banyarwanda barimo abagabo 10 n’abagore 3, ryatangajwe ku wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2020, aho Leta ya Uganda yabarekuye ikabashyikiriza Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, na yo igahita ibohereza mu Rwanda.

Muri aba 13 hiyongereyeho abandi babiri batari batangajwe, ku mupaka wa Kagitumba hakaba hagejejwe abanyarwanda 15.

Nyuma yo gushyikiriza aba Banyarwanda Ambasade y’u Rwanda, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, yabwiye itangazamakuru ko kurekura abo Banyarwanda byakozwe mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda agamije kugarura umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi.

Abo Banyarwanda barekuwe biyongereye ku bandi icyenda bari barekuwe tariki 08 Mutarama 2020.

Urutonde rw'Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda
Urutonde rw’Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda

Umwihariko uri muri aba 13 boherejwe muri iri joro, ni uko babiri muri bo, Kabayija Seleman na Nzabonimpa Fidel, bari mu baheruka kugaba igitero mu Kinigi mu Karere ka Musanze, igitero cyabaye mu Kwakira 2019 kigahitana abantu 14.

Aba ngo nyuma yo guteshwa n’ingabo z’u Rwanda bahungiye muri Uganda bakirwa n’inzego z’umutekano zaho.

Ubwo Abanyarwanda 9 barekurwaga, u Rwanda rwari rwavuze ko ari intambwe nziza Uganda iteye, ariko ruvuga ko batari bahagije kuko ari umubare muto ugereranyije n’Abanyarwanda benshi bafungiye muri Uganda, aho bakorerwa itotezwa n’iyicarubozo.

Abo Banyarwanda 13 barekuwe mu gihe habura iminsi itatu ngo indi nama ihuza abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda hamwe n’abahuza b’impande zombi, ari bo Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteranire ku mupaka wa Gatuna. Ni inama biteganyijwe ko izaba kuri uyu wa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.

Aba ni bo bivugwa ko bari mu baherutse kugaba igitero mu Kinigi
Aba ni bo bivugwa ko bari mu baherutse kugaba igitero mu Kinigi
Kabayija Seleman Wari Sous Lieutenant mu Ngabo za RUD Urunana
Kabayija Seleman Wari Sous Lieutenant mu Ngabo za RUD Urunana
 Nzabonimpa Fidele umwe mu bagabye igitero mu Kinigi
Nzabonimpa Fidele umwe mu bagabye igitero mu Kinigi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka