Abanyamuryango ba RPF mu karere ba Gatsibo baje kwigira ku karere ka Rulindo

Kuri uyu wa gatatu tariki 14/5/2014, akarere ka Rulindo kasuwe n’abahagarariye abanyamuryango ba RPF bo mu mirenge igize akarere ka Gatsibo, aho basobanuriwe banerekwa ibikorwa by’iterambere aka karere kamaze kugeraho gafatanije n’abaturage.

Muri uru rugendo rwashimishije cyane Abanyagatsibo, bavuze ko basanze byinshi bakwiye kwigira ku karere ka Rulindo cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi ubworozi, kwihangira imirimo bahereye kuri duke bafite n’ibindi.

Umfuyisoni Bernadette umunyamabanga wa RPF mu karere ka Gatsibo,waje ahagarariye iri tsinda ry’abahagarariye RPF mu mirenge igize akarere ka Gatsibo, yavuze ko hari byinshi mu byo yabonye yasanze abaturage bo mu karere ke bakwiye kwigiraho bityo ngo nabo bakabasha gutera imbere.

Yagize ati “mu by’ukuri urebye ibyo abanyamuryango bo muri aka karere bagezeho, abenshi badusobanuriye ko bagiye bahera kuri duke, twasanze hari isomo rikomeye tubakuyeho kandi natwe tukaba tugiye kubigiraho muri gahunda zo kwiteza imbere, kuko buriya urugendo nk’uru rudusigiye isomo rikomeye kuri buri wese wabashije kuza muri aka karere ka Rulindo.”

Abanyamuryango ba RPF mu karere ka Gatsibo basuye akarere ka Rulindo.
Abanyamuryango ba RPF mu karere ka Gatsibo basuye akarere ka Rulindo.

Umfuyisoni yavuze ko bimwe mu byabashimishije harimo ubuhinzi n’ubworozi bw’umuturage Sina Gerard wabashije kubasobanurira ukuntu yatangiriye ku mandazi kugeza ubu akaba amaze kuba umucuruzi mpuzamahanga ukomeye.

Basuye kandi n’umuhinzi mworozi Ngiruwonsanga bakunze kwita konseye, worora inkoko akanahinga kijyambere, nabyo ngo bikaba bibasigiye isomo rikomeye, bagiye gufasha abaturage bo muri Gatsibo kumwigana bityo nabo bakarwanya ubukene.

Nyuma yo gusobanirwa no gutambagizwa ibyagezweho n’abanyamuryango ba RPF mu karere ka Rulindo, Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus ,akaba n’umuyobozi w’umuryango RPF mu karere ka Rulindo, yashimiye aba bashyitsi kuba basuye akarere ahagarariye, anabasaba kuzajya babagisha inama muri byinshi babona ko babarusha.

Mu byo basuye harimo n'ubuhinzi.
Mu byo basuye harimo n’ubuhinzi.

Mu ijambo rye kandi yabwiye aba bashyitsi ko kuba hari byinshi bamaze kugeraho bishimishije, babikesha kuba bagira umuco wo gukorera hamwe no kugira ishyaka bituwe biranga abaturage bo muri aka karere ka Rulindo bose.

Kangwagye yasabye abanyamuryango ba RPF mu karere Gatsibo, ko nabo bagira uwo muco wo gukorera hamwe, no kutumva ko uyu ari umuyobozi uyu ari umuturage, kandi bakigisha abaturage babo kwiteza imbere, bahereye kuri duke bafite nk’uko abanyarulindo babitangiye.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka