Abanyamuryango ba FPR biyemeje guca uburiganya

Ubuyobozi bushya bwa FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma bwiyemeje guca uburiganya buvugwa muri gahunda za Leta zigenewe gufasha abatishoboye.

Muri aka karere no hirya no hino mu gihugu hagiye havuwa uburiganya na ruswa muri gahunda za Girinka, VUP n’Ubudehe, zari zigenewe abatishoboye ngo bikure mu bukene.

Komite nshya ya FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma yiyemeje guca uburiganya, gahunda zo gufasha abatishoboye zikajya zibageraho nta kiguzi.
Komite nshya ya FPR Inkotanyi mu Karere ka Ngoma yiyemeje guca uburiganya, gahunda zo gufasha abatishoboye zikajya zibageraho nta kiguzi.

Umukuru w’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, Rwiririza Jean Marie Vianney akaba n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, akimara gutorwa tariki 3 Mata 2016, yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo amakosa yagaragaye muri izi gahunda zigenewe kuzamura abakene akosorwe.

Yagize ati “Gahunda nka Girinka,VUP n’Ubudehe; ni gahunda zigenewe kuzamura umukene ngo agire urwego ageraho rwisumbuye.

Iyo rero hagize umuyobozi ubyikubira ntibigere ku bo bigenewe, aba adindiza iterambere. Ababikoze barafunze ariko tugiye gukumira uwakongera.”

Rwiririza yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kumva ko ari inshingano gukumira no gufata iya mbere mu gutanga amakuru ahari ubwo buriganya nta kureberera kugira ngo babashe kubuca burundu.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi b'i Ngoma na bo biyemeje gufatanya bakarwanya iki kibazo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi b’i Ngoma na bo biyemeje gufatanya bakarwanya iki kibazo.

Bamwe mu bayobozi bagaragaweho n’uburiganya muri izi gahunda zagenewe kuzamura abatishoboye, barafashwe bajyanwa mu butabera aho barimo gukurikiranwa kuri ibyo byaha.

Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Ngoma, bemeza ko muri gahunda z’Ubudehe, Girinka na VUP hagaragayemo uburiganya bigahabwa abatabigenewe kubera ko bamwe mu bazishinzwe baryaga ruswa.

Hagenimana Esther, umunyamuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Jarama, avuga ko biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe ndetse no gukumira umuyobozi washaka gukoresha nabi izi nkunga kubera inyungu ze bwite.

Yagize ati “Hari abayobozi bajya mu buyobozi bagamije inyungu zabo bwite aho guharanira iz’abo baba bashinzwe. Dufashe ingamba ko aho byagaragara twatangira amakuru ku gihe, kuko amakosa nk’aya yakwangisha abaturage ubuyobozi kandi akadusigaza inyuma mu iterambere.”

Mupenzi George wahoze ayobora FPR i Ngoma yahawe ishimwe kuko yakoze neza, Akarere ka Ngoma kakesa imihigo.
Mupenzi George wahoze ayobora FPR i Ngoma yahawe ishimwe kuko yakoze neza, Akarere ka Ngoma kakesa imihigo.

Ikibazo cya bamwe mu bayobozi bariye amafaranga yari agenewe gufasha abatishoboye cyanagarutsweho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwiherero n’abayobozi bakuru b’Igihugu wabaye muri Werurwe 2016, anenga bene abo bayobozi ndetse asaba ko babiryozwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka