Abanyamuryango ba FPR barasabwa kwishimira ko ikimenyane kigenda gikendera mu Rwanda
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ivutse, tariki 25/11/2012, ubuyobozi bw’uwo muryango mu karere ka Muhanga bwasabye abatuye aka karere kwishimira ko mu Rwanda ikimenyane kiri kugenda gikedera.
Uhagaze Francois, Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere akaba ari nawe muyobozi wungirije w’umuryango wa FPR-Inkotanyi muri ako karere avuga ko kuva FPR yajya ku butegetsi hari byinshi bimaze guhinduka.
Yibukije abanyamuryango ko mbere mu Rwanda harangwaga ikimenyane gikabije cyane cyane mu mashuri, aho Abanyarwanda bose batari bemerewe kwiga bakone n’iyo babaga ari abahanga kurusha abandi.

Uhagaze yagize ati: “mbere ntawatsindaga ahubwo baremererwaga, umuntu yabaga yatsinze izina rye rikanasohoka bakitegura ko ajya mu mashuri yisumbuye ariko akajya kureba nyuma agasanga izina rye baricishijemo umurongo utukura, imbere y’izina rye bagashyuraho izina ry’undi muntu”.
Kuri ubu mu mashuri, buri mwana afite uburenganzira bwo kwiga, byose bica mu mucyo, hakora ubwenge. Nta vangura n’icyenewabo bikiriho kubera umuryango wa FPR.
Uhagaze yagarutse kandi ku kimenyane cyarangwaga mu kazi kuri ubu kiri kugenda gicika, kuko hari ingamba zafashwe nko gutanga ikizamini cya interview hakoreshejwe amakamera mu rwego rwo kurwanya uburiganya mu itangwa ry’akazi.

Mu rwego rwo guca uburiganya bwarangwaga mu Rwanda, hashyizweho kandi inzego zitandukanye zishinzwe gukumira ruswa nk’urwego rw’umuvunyi.
Muri uyu muhango abanyamuryango ba FPR bagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yashobotse kuko abenshi bari bugarijwe n’ubujiji kuko batari baragize amahirwe yo kwiga.
Bakaba bavuze ko iyo abantu baba barahawe amahirwe yo kwiga bari kubanza gutekereza kubyo bashowemo byo kwica Abanyarwanda bene wabo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twishimira byinshi umuryango wacu FPR watugejejeho.Ariko haricyo twakongera gusaba abakuru b’umuryango,rwose barenganure abantu munkiko,nkurugero rw’umusirikari ufite ipeti rya Lt colonel,ndetse uyoboye urwego rukuru,sinduvuze ndetse nizina reka tubike ibanga,ariko ibyo we nabacamanza ba kacyiru bari gukorera umugore babyaranye abana batatu,ntibikwiriye ku munyamuryango.Mbitse ibanga ariko ntimunyonge niki gitekerezo biratuma icyo kintu cyi kenewabo cg kwitwaza icyo uricyo gicika,bitaba ibyo tuzashyira hanze namazina byose nibindi bitari ngombwa kandi byaba ari ukwiha rubanda,byagakwiriye kurangirira mu muryango.Murakoze