Abanyamuryango ba FPR barakangurirwa kugira umuco wo gusoma ibitabo
Komiseri mu muryango wa FPR-Inkotanyi, Musoni Protais, avuga ko umunyamuryango mwiza akwiye kuba nibura asoma igitabo kimwe buri cyumweru kuko ibitabo bibamo filozofiya nziza yafasha abayoboke ba FPR bazana impinduka nziza muri sosiyete.
Komiseri Musoni na komiseri Karinamaryo Theogene batanze isomo rya filozofiya bagaragaza ko ishobora (filozofiya) gufasha abayobozi cyane mu miyoborere ya bo, cyane cyane mu kwiyegereza abarwanya impinduka zigamije ibyiza muri sosiyete nk’uko byigishijwe muri iryo somo.

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bungukiye byinshi muri iryo somo nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yabivuze.
Yagize ati “Abapadiri biga isomo rya Philosophie imyaka ine, none twebwe turyize igihe kitagera no ku isaha. Najyaga nibaza impamvu buri munsi abantu bajya kwa padiri ntawe ubibahatiye bakirirwayo nta kibazo, ariko njye nahamagaza inama hakaza mbarwa. Byumvikane ko iri somo rifite agaciro gakomeye”.
Yavuze ko n’ubwo batize iri somo ngo barijye mu mizi, ibyo baryigiyemo bizabafasha mu guhindura imitekerereze ya bamwe mu baturage barwanya gahunda nziza. Yanasabye ko iryo somo ryazagenerwa umwanya uhagije kugira ngo abayobozi baryumve neza kuko ryabafasha byinshi mu miyoborere ya bo.

Aha niho komiseri Musoni yahereye asaba abitabiriye ayo mahugurwa kugira umuco wo gusoma, kuko ibyo bize muri iryo somo ngo biboneka mu bitabo no ku mbuga za internet zinyuranye.
Amahugurwa nk’aya yabereye mu ntara zose n’umujyi wa Kigali, tariki 17-18/08/2013 akaba agamije guhugura abahagarariye FPR mu nzego zinyuranye kuri gahunda iryo shyaka rishyize imbere, kugira ngo na bo bazajye guhugura abandi banyamuryango ba ryo.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
IYABA NDI UMUNYARWANDA YACAGA INTEGE NDI UBWOKO UBU CYANGWA NDI MW’ISHYAKA IRI N’IRI.