Abanyamakuru ntacyo banenze ku matora y’abayobozi b’urwego rwo kwigenzura

Amatora y’abayobozi b’Urwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru (media self-regulation body) yabaye kuri uyu wa kane tariki 26/9/2013, aho Fred Muvunyi, Cleophace Barore na Ntirenganya Emma Claudine batsindiye kuyobora urwo rwego, nta nenge n’imwe abanyamakuru baganiriye na Kigali Today bayavuzeho.

Abanyamakuru bashimye ko guhera ku kwiyamamaza kugera ku ibarura n’itangazwa ry’amajwi byabaye mu mutuzo, ndetse ko buri muntu yashoboraga kwiyamamaza cyangwa kwamamazwa n’undi, ntihagire umuntu utambamira kandidatire z’abandi.

“Nkanjye nta muntu wigeze anza mu matwi ngo tora runaka, ubwo niba hari ababikoze ku bandi simbizi”, nk’uko Ines Ghislaine Nyinawumuntu, umunyamakuru wa radio Isango Star yasobanuye.

Abatorewe kuyobora urwego rwo kwigenzura kw'abanyamakuru: Fred Muvunyi(Perezida), iburyo bwe Cleophace Barore (Visi Perezida) ibumoso bwe Ntirenganya Emma Claudine(Umunyamabanga).
Abatorewe kuyobora urwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru: Fred Muvunyi(Perezida), iburyo bwe Cleophace Barore (Visi Perezida) ibumoso bwe Ntirenganya Emma Claudine(Umunyamabanga).

Aya matora kandi yashimiwe ko hatanzwe umwanya uhagije wo gutanga abakandida, ku buryo ntawapfukiranywe mu kuvuga umukandida yifuza cyangwa kwitangaho kandidatire.

Maniraho Jean Paul ukorera Radio Rwanda-Inteko we yongeraho ko ari ubwa mbere abonye amatora y’abanyamakuru akorwa mu mucyo; kandi ko n’ubwo hari abatowe kuberako ibigo bakorera bigizwe n’abantu benshi, gutora byari ibanga, “mushobora kuba mukorana ariko ntagutore”.

Abanyamakuru bavuga ko biteze kubona Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura ruharanira kurwanya akarengane bagirirwa mu kazi, kubavuganira kugirango umwuga bakora ubaviremo amafaranga yababeshaho, ndetse no guharanira kuba abanyamwuga abantu bose bibonamo.

Inteko y'abanyamakuru yatoye ubuyobozi bw'urwego rwo kwigenzura kw'abanyamakuru.
Inteko y’abanyamakuru yatoye ubuyobozi bw’urwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru.

“Sinshidikanya ko tuzashobora guharanira uburenganzira bw’abanyamakuru, ndetse n’umwuga w’abanyamakuru ukazamuka, Abanyarwanda bakatugirira icyizere. Abanyamakuru bato, babandi bahura n’ibibazo aho bagiye gushaka amakuru, nzabumva”, Fred Muvunyi watorewe umwanya wa Perezida.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’urwego rwo kwigenzura, Alphonse Nkusi asobanura ko inshingano z’urwo rwego zihambaye cyane, kuko ngo uru rwego ruzakora nk’urukiko abantu babangamiwe n’itangazamakuru baregamo mbere yo kujya mu nkiko zisanzwe, kandi “umuntu nadahemba neza abanyamakuru, abatowe nibo bazabikurikirana”.

Inteko y’abanyamakuru 223 yatoye ubuyobozi bw’urwego rwo kwigenzura kw’abanyamakuru, yahisemo barindwi mu bakandida 17 bakora umwuga w’itangazamakuru, n’abandi banyarwanda b’inararibonye batandatu, bashoboye gusuzuma no kugira inama abanyamakuru.

Abari abakandida ku myanya watowemo abanyamakuru bahagararira urwego rwo kwigenzura.
Abari abakandida ku myanya watowemo abanyamakuru bahagararira urwego rwo kwigenzura.

Perezida yabaye Fred Muvunyi usanzwe ari umunyamakuru w’ikinyamakuru Izuba Rirashe, Visi Perezida aba Cleophace Barore, umukozi wa RBA (ORINFOR), Umunyamabanga w’iyo komite nyobozi akaba ari Emma Claudine Ntirenganya, umunyamakuru wa Radio Salus.

Abandi bane basigaye b’abakomiseri ni Dr Nkaka Raphael(Umwarimu mu itangazamakuru muri Kaminuza), Ingabire Marie Immaculee uyobora Umuryango wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Me Laurent Nkongoli, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu na Bahati Prince, ukorera Radio Ijwi ry’ibyiringiro.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka