Abanyamakuru n’abayobozi baributswa ko ari abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu
Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) buributsa ko abayobozi n’abanyamakuru bafite inshingano zo kuzuzanya mu kubaka igihugu, bakaba bagomba kwirinda urwikweke bakumva ko ari abafatanyabikorwa.
Urwego rw’itangazamakuru mu Rwanda rwariyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kimwe n’izindi nzego zo mu Rwanda, Leta yakoze amavugurura mu itangazamakuru.
Zimwe mu mpinduka zikomeye zakozwe harimo gushyiraho Urwego rw’Abanyamakuru Rwigenzura (RMC) ndetse n’itegeko nimero 10 ryo ku wa 11 Werurwe 2013 ryo kubona amakuru.
Nubwo iri tegeko ryagiyeho, abayobozi bamwe ngo baracyasiragiza abanyamakuru kugira ngo babone amakuru bifuza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, akaba asaba abanyamakuru kumenya uburenganzira bwabo dore ko ngo hari abayobozi cyane cyane bo mu nzego zo hasi batishimira ko amakuru avuga nabi inzego bahagarariye.
Mu kiganiro twagiranye na bamwe mu banyamakuru mu Rwanda badutangarije ko abayobozi badakunda umunyamakuru ubanenga.
Umwe muri bo, atanga urugero rw’imihigo baba barahize aho avuga ko abayobozi batibishima iyo unenze uko imihigo ishyirwa mu bikorwa kuko batekereza ko bigabanya amanota bazabona.
Undi munyamakuru avuga ko yakoze inkuru ku bushakashatsi bwari bwatangajwe n’ikigo nyuma yo kujya kwirebera uko bihagaze hasi, umuyobozi ukuriye icyo kigo yirinze kuvuga amazina ngo yahamagaye igitangazamakuru asaba ko bakura inkuru ku rubuga ariko arabyanga kuko yari afite amakuru afatika yahagazeho.
Kudatahiriza umugozi umwe hagati y’abanyamakuru na bamwe mu bayobozi mu kubaka igihugu usanga bifitanye isano n’uko bamwe mu banyamakuru badakora akazi kabo ku buryo bw’umwuga n’abayobozi bakaba badasobanukiwe n’imikorere y’itangazamakuru muri rusange.
Nyamara ariko Peacemaker Mbugiramihigo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, avuga ko itangazamakuru rizwi nk’ubutegetsi bwa kane rigira uruhare mu kwerekana ubuzima rusange bw’igihugu aho rivuga ibigenda n’ibitagenda.
Agira ati “Icyo tubwira abayobozi ni uko itangazamakuru ribereyeho kwerekana uko ubuzima bw’igihugu buteye ntiribereyeho gusingiza abayobozi gusa."
Akomeza avuga ko ribereyeho kugaragaraza ibigenda bigashimwa ndetse no kugaragaza ibitagenda kugira ngo bikosorwe.
Agira ati " Ntibagomba kurifata nk’iriza rijora ibyo bakora ni umufatanyabikorwa.”
Asaba abanyamakuru kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo kugira ngo bitaba urwitwazo ku bayobozi rwo kubima amakuru.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|