Abanyamakuru barinubira uburyo abayobozi banga kubaha amakuru ku bushake
Nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rusabye minisiteri, ibigo bya Leta ndetse n’uturere gushyiraho umuntu uzajya atanga amakuru, abanyamakuru barinubira ko abayobozi babonye urwitwazo rwo kudatanga amakuru.
Aba banyamakuru abavuga ko aba bayobozi cyangwa abakozi ba Leta banga kubaha amakuru bavuga ko hari umuvugizi umuvunyi yashyizeho ko batabirengaho.
Honore Ishimwe, umwe mu munyamakuru avuga ko yigeze kujya kuri kamwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, umuyobozi bari kumwe mu nama, yajya kumusaba ko bavugana akamwangira, akamubwira ko bafite umuvugizi ngo abe ariwe abaza.
Uyu munyamakuru avuga ko yaje kujya gushaka uwo ushinzwe amakuru ariko ntiyamubona kuburyo byaje kumuviramo kudakora inkuru ye. Ati: “ibi bintu rwose byica ireme ry’itangazamakuru”.
Ishimwe avuga ko kenshi usanga aba bashinzwe gutanga amakuru nta makuru ahagije baba bafite kuri buri kimwe cyose basabwa n’itangazamakuru. Ibi bikaba bituma abanyamakuru batabona amakuru bifuza.

Nubwo itegeko riha uburenganzira abakozi batandukanye bwo kuba batatanga amakuru mu gihe ushinzwe kuyatanga ahari, Cartas Kabega ukora mu ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi mu rwego rw’umuvunyi avuga ko iri tegeko ritavanaho burundu inshingano abayobozi basanzwe bafite zerekeranye no gutanga amakuru.
Kabega ati: “itegeko ukuntu rivuga, ntabwo ribuza mayor cyangwa vice mayor gutanga amakuru, rivuga gusa ko agomba kuba ahari mu buryo buzwi, ni cyo itegeko rigambiriye ntabwo rigambiriye gukuraho mayor, vice mayor cyangwa undi, ashobora n’ubundi gukomeza kuyatanga”.
Itegeko numero 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigamije gufasha umuntu wese ukeneye amakuru kuyahabwa nta mananiza. Ni no mu rwego kandi rwo gufasha abayobozi mu gihe baba nta mwanya bafite wo gutanga amakuru.
Ishyirwaho ry’urwego rushinzwe gutanga amakuru mu bigo ryashyizweho nyuma y’aho urwego rw’umuvunyi rwandikiye minisiteri zitandukanye, ibigo bya Leta n’uturere rusaba ko bagena umuntu uhoraho ushinzwe kumenyekanisha amakuru.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kabega!!! Urakeye pe!
Njye nemera y’uko Itangazamakuru ridufitiye akamaro cyane kuko ibyo Leta ikorera abaturage biba bigomba kumenyekana kandi bikagirira impande zombi ari Leta cg abaturage akamaro. Gukora igikorwa ntikimenyekane byaba ari nko kuvugira muri studio ntawe uguteze amatwi.abayobozi rero bajye batanga amakuru kandi n’umukozi wese ufite amakuru agenewe abaturage aba akwiriye kuyatanga. Itegeko riri clear niba amakuru atagomba gutangazwa nabyo byasobanurirwa uyasaba aho kumwihisha cg kumubeshya cg kumusiragiza. Njye niko mbibona.kandi by Experience nasanze itangazamakuru ridufitiye akamaro kanini
ibikorwa by;abayobozi bacu se ko byigaragaza wagize ngo naho bataguha amakuru hari icyo waba ubuze, gusa nibashyiremo akabaraga mu kuyatanga maze aherekeze ibikorwa bityo babandi birirwaga bavuga ko nta bwisanzure bw’itangazamakuru tugira bumirwe
ariko rero leta muri rusange yo yavuzeko ntamuntu wemerewe kwimana amakuru, rero bene abo bakimana amakur bagakwiye nkumenyekana, cg ugatangaza ayo ufite ukavugako yayakwimye. gusa nitangazamakuru hari igihe namwe mushyiraho umuntu igitutu kandi mubyukuri wenda ibyo muri kumubaza bishobora kuba bimutunguye ntamakuru ahagije abifiteho, agahitamo guceceka aho kugirango abahe amakurua atuzuye cg atahagararaho kandi ingaruka ariwe zizagarukaho. u have to balance