Abanyamakuru barasanga umuco upfobya umugore ukwiye guteshwa agaciro

Bamwe mu banyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru ndetse n’abafite uburambe muri uyu mwuga bateraniye mu karere ka Musanze kugirango baganire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baravuga ko umuco upfobya umugore ukwiye guteshwa agaciro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) Peacemaker Mbungiramihigo wafunguye ku mugaragragaro uyu mwiherero kuva kuri uyu wa mbere tariki 23/12/2013, avuga ko kugirango iterambere rirambye rigerweho bisaba ko abagabo n’abagore babigiramo uruhare ku rwego rumwe.

Aya mahugurwa ari kugaruka ku bukangurambaga bw’imyaka 5 bwo kwimakaza ubwuzuzuzanye n’amahirwe angana mu itangazamakuru ku bagore n’abagabo.

Bamwe mu banyamakuru bari guhugurwa ku buringanire.
Bamwe mu banyamakuru bari guhugurwa ku buringanire.

Uyu mwihirero ngo ntabwo uje kubera ko itangazamakuru ryo mu Rwanda ryasigaye inyuma mu bijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye, ahubwo ngo ni ukugirango hagire zimwe mu mvugo ririndwa zishobora kwimakaza ubusumbune, nk’uko byasobanuwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa MHC.

Yagize ati: “iyi gahunda izanakorwa mu turere twose tw’igihugu. Ni gahunda y’ubukangurambaga igamije kumenyekanisha no gusaba ko bagira uruhare mu kwimakaza ubwuzuzanye no guha amahirwe abagabo n’abagore mu buzimwa bw’igihugu. Tukifuza ko byatangirira mu itangazamakuru”.

Yavuze kandi ko iterambere ry’igihugu cyacu rishingiye k’uruhare rwa buri munyarwanda bityo abagabo n’abagore badahawe amahirwe angana, ntabwo bashobora kugera ku iterambere nyakuri.

Ati: “Iterambere rirambye ntiryagerwaho abagabo n’abagore badahawe amahirwe angana … Igenzura ryakozwe ryerekanye ko iyi gahunda ikenewe kugirango twihutishe iterambere. Icyagaragaye ni uko ubusumbane mu mateka bwerekanye ko abagabo n’abagore batangana”.

Uyu mwiherero wateguwe n'inama nkuru y'itangazamakuru urareba ku bukangurambaga bw'imyaka 5 bwo kwimakaza ubwuzuzuzanye n'amahirwe angana mu itangazamakuru ku bagore n'abagabo.
Uyu mwiherero wateguwe n’inama nkuru y’itangazamakuru urareba ku bukangurambaga bw’imyaka 5 bwo kwimakaza ubwuzuzuzanye n’amahirwe angana mu itangazamakuru ku bagore n’abagabo.

Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa, bavuga ko imyumvire iri hasi ari kimwe mu bibangamire ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire, bakumva ko uburinganire atari umugore gusa, ahubwo areba umugabo n’umugore.

Nzamukosha Adija, umaze imyaka 18 mu itangazamakuru ati: “Umuco urakura. Umuco upfobya umugore wo hambere, uwonguwo tukawambura agaciro, ahubwo tukereka umugore ko uyu munsi nawe ari imbaraga zo kubaka igihugu”.

Abayobozi b’ibitangazamakuru batumiwe muri uyu mwiherero ni abahagarariye ibitangazamakuru byandika, amaradio, ibikoresha amashusho ndetse n’ibikoresha ikoranabuhanga.

Icyagaragaye ni uko itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho ritarangwa n’ubushishozi rigatangaza amakuru rimwe na rimwe ashobora gukoma mu nkokora ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Ibi bikaba ari kimwe mu biri kuganirwaho muri uyu mwiherero.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ngombwa ko inyigisho nk’izi zihorahp kuko haracyari ahari ihohoterwa mu bice na bimwe bitandukanye!! aho umugore agipinagajwe na’amateka,,ariko ikizwi nanone ni uko u Rda ruri ku rwego rushimishije!!

munana yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Twemera trudashidikanya ko umugore yamaze guhabwa agaciro akwiye kandi bigaragarira bose n’Isi yose irabishoma..bityo natwe inyigosho nk’izi zihoreho kugirango ngo dutere imbere muri urwo rwego kurushaho!!

lumumba yanditse ku itariki ya: 24-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka