Abanyamakuru barahamagarirwa kugira urubuga baganiriraho amahoro yo mu biyaga bigari
Umuryango Never Again Rwanda wahurije hamwe abanyamakuru baturitse hirya no hino mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bashyiraho ihuriro rigamije kuvuganira ko amahoro yaboneka muri aka karere.
Eric Mahoro, umuyobozi wa Never Again Rwanda, yatangaje ko ko byagiye bibaho ko abanyamakuru bamwe basenya abandi bagashishikariza intambara aho kubaka amahoro.

Ignatius Kabagambe, ukora mu kigo cy’imiyoborere myiza (RGB), yatangaje ko umunyamakuru mwiza arangwa no kubaka amahoro kurusha guteranya abaturage. Yatanze urugero rwa Radio radio RTLM yashishikarizaga kwica Abatutsi mu 1994.
Abanyamakuru nabo bemeye ko urubuga nkoranyambaga bazajya bahuriraho ruzabafasha kurushaho gukora nk’abanyamwuga, aho bazajya bagirana ibinganiro byo guhana amakuru ku rubuga.

Ariko baniyemeje ko itangazamakuru ririho ubu ritandukanye ni rya cyera kuko ubu benshi batadatanga amakuru yo gukura imitima abaturage.
Never Again Rwanda ni umuryango nyarwanda utegemiye kuri Leta ukora ibikorwa bitandukanye birimo kubaka amahoro, guteza imbere uburenganzira bwa muntu, ubuvugizi no guteza imbere imibereho myiza n’ubukungu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|