Abanyamakuru banditse kuri “Afurika Yunze Ubumwe” barashishikarizwa kwitabira irushanwa
Abanyamakuru banditse inkuru zirebana n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe barashishikarizwa kwitabira irushanwa rizatangwamo igihembo mu Nama y’uyu muryango iteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2014.
Umuhuzabikorwa w’Urugaga rw’Imiryango Itegamiye kuri Leta rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asinywa na Afurika Yunze Ubumwe, Alexis Floris Nkurunziza, atangaza ko iri rushanwa rigamije kongerera ingufu abakora itangazamakuru mu Rwanda kugira ngo barusheho gutangaza inkuru zivuga kuri Afurika Yunze Ubumwe, inkuru zimenyekanisha uyu muryango ndetse n’inkuru zikangurira abaturage b’u Rwanda kumenya no gusobanukirwa Afurika Yunze Ubumwe.
Iri rushanwa ryafunguwe tariki ya 17 Ukuboza 2013 rikazafungwa tariki ya 15 Mutarama 2014 rije rikurikira amahugurwa adasanzwe yahawe abanyamakuru bo mu Rwanda mu kwezi kwa Mata k’umwaka ushize wa 2013, aho Imiryango CLADHO na SOTU byemeje ko bizategura amarushanwa y’abanyamakuru hagamijwe kurushanwa mu nkuru zikoze neza zivuga ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Intego nyamukuru y’iri rushanwa ngo ni ukubona inkuru zikoze neza zivuga ku bikorwa by’Afurika Yunze Ubumwe, zibanda cyane cyane ku kumenya akamaro k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku baturage ba Afurika, ubutumwa bwayo, inzego, intego, ibikorwa ndetse n’aho ukorera muri Afurika.
Kuri ibi kandi, ngo hagenderewe kugaragaza ubunyafurika, ukwigobotora ubukoloni, umutekano, kwihaza mu biribwa, gushyiraho imiryango y’ubukungu, guteza imbere ubwisanzure na demokarasi, imiyoborere myiza, uburenganzira bw’abaturage ba Afurika, gusigasira umurage w’abakurambere, ubumwe, umuco ndetse na gahunda zo kubungabunga ibidukikije bifite aho bihuriye n’ukubaho k’uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Iri rushanwa riteganya guhuriza hamwe abanyamakuru bagera kuri 50 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye kugira ngo bahatanire igihembo binyuze mu nkuru bakoze neza ivuga ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Iri rushanwa riyobowe n’Urugaga SOTU/Rwanda rukorera muri CLADHO ku bufatanye n’impuguke mu itangazamakuru ziturutse mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango Mpuzamahanga OXFAM/Ishami rya Addis Ababa ndetse n’ubunyamabanga bukuru bwa SOTU rizaba ririmo n’impuguke mu itangazamukuru zo mu Rwanda mu rwego rwo gusigasira ukutabera ndetse no gushyigikira ubunyamwuga muri iki gikorwa.
Itsinda ry’ubukemurampaka muri iri rushanwa rizaba rigizwe n’abakemurampaka (judges) bafite ubunararibonye mu itangazamakuru, aho bazagaragaza ibisabwa, gusesengura ubwoko bw’inkuru, kureba umwimerere w’inkuru bijyanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru, kuba ibyo inkuru ivuga ari ukuri ndetse n’uburyo inkuru ikurura abasomyi.
Umunyamakuru uzatsinda iri rushanwa azahembwa mu buryo bwo kwitabira Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe izaba mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2014 i Addis Ababa muri Ethiopia, aho CLADHO na SOTU/Rwanda ari byo bizamurihira itike y’indege ndetse n’uburyo bwo kubaho muri iki gihe cy’Inama.
Iri rushanwa rifunguye ku banyamakuru b’Abanyarwana (abagore n’abagabo), bashobora kwandika inkuru mu Kinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza zigendanye na Afurika Yunze Ubumwe.
Inkuru zoherezwa kandi zigomba kuba zaratangajwe mu kinyamakuru cyandika cyangwa se ahandi hantu hemewe gutangarizwa inkuru mu rwego rw’itangazamakuru.
Abashaka kwitabira iri rushanwa bashyiriweho uburyo bwo kohereza inkuru mu buryo bwa email: [email protected], [email protected] ndetse bakaba bashobora no guhamagara kuri telefoni (+250) 788 863 456 mu gihe baba bakeneye ibindi bisobanuro.
Iri rushanwa ryateguwe n’Ihuriro ry’Imiryango n’Amashyirahamwe aharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (CLADHO) ndetse n’Urugaga rw’Imiryango Itegamiye kuri Leta rukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano asinywa na Afurika Yunze Ubumwe (SOTU: State Of Union) rukorera mu bihugu 10: Rwanda, Kenya, Ghana, Mozambique, Afurika y’Epfo, Cameroon, Nigeria, Egypt, Senegal na Malawi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|