Abanyagishyita ngo bibohoye no mu myumvire

Mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge n’iyo kwibohora, Abaturage bo mu murenge wa Gishyita mu karere ka Karongi bongeyeho agashya bavuga ko babohotse no mu myumvire none ubu bakaba baragezweho n’iterambere ritari ryarigeze riharangwa mbere ya 1994.

Umurenge wa Gishyita ngo uhagaze neza mu iterambere dore ko urimo inganda 3 zitunganya ikawa, batanze inka 182 muri gahunda ya Gira Inka, inkwavu 40 n’inkoko 30 ku miryango yari ifite ibibazo by’imirire mibi; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’umurenge wa Gishyita, Gashana Saiba.

Muri uwo muhango wo kwizihiza imyaka 50 y’ubwigenge ndetse n’imyaka 18 u Rwanda rumaze rwibohoje wabaye tariki 01/07/2012, abaturage batanze ubuhamya ko n’izindi gahunda zigenda neza muri rusange muri uwo murenge.

Mushingwamana Laurent, umuhinzi w’urutoki wavuze mu izina ry’Abanyagishyita, yavuze ko intambwe amaze gutera mu buhinzi ayikesha kuba yarafashijwe n’ubuyobozi guhindura imyumvire akayoboka gahunda yo guhuza ubutaka, by’umwihariko iyo kuvugurura ubuhinzi bw’insina.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Kuva aho turekeye imyumvire ishaje y’ubuhinzi bwa gakondo ubu nsigaye neza ibitoki byiza cyane. Navuye mu rugo nsize nciye igitoki gifite ibiro 180, nagombye kwitwaza abantu batanu kugira ngo bamfashe kukigeza mu rugo, ariko sinabashije kukigeza hano”.

Uyu muhinzi yasobanuye ko mu minsi ishize aherutse kujya ku Murindi wa Kanombe, i Kigali mu imurikabikorwa akahasanga abantu bageze ku bikorwa by’indashyikirwa.

Agira ati “nararebye nsanga hamwe n’imyumvire natwe dushobora kubikora. Ikintu cyanshimishije nuko nahasanze ibitoki bitangana n’igitoki nasize mu rugo. Nanjye iyo nkijyanayo cyari kujya mu ruhando rw’igihugu kikaba icya mbere”.

Undi muturage watanze ubuhamya bw’iterambere yagejejweho no kugendera kuri gahunda za Leta ni uwitwa Mutuyemungu Emmanuel ufite umurima w’inanasi w’ubuso bwa metero kare 5000. Avuga ko mu minsi mike we na bagenzi be bakorana bateganya gufungura uruganda ruto rukora umutobe w’inanasi.

Mutuyemungu ati: “Twatindiwe no kubona ibyangombwa byose bigendana no gukora uruganda, iby’ubuziranenge,ariko ku itariki ya 15 Nyakanga tuzatangira gukora umutobe w’inanasi wemeye mu gihugu.”

Abanyeshuli ba ESI Bisesero na ESAPAN Mugonera bari benshi mu birori by'ubwigenge no kwibohora.
Abanyeshuli ba ESI Bisesero na ESAPAN Mugonera bari benshi mu birori by’ubwigenge no kwibohora.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga, n’imyaka 18 Abanyarwanda bamaze babohowe n’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi, byabereye mu murenge wa Gishyita ku rwego rw’akarere ka Karongi, byitabirwa n’umuyobozi w’akarere, abayobozi b’ingabo na polisi, abaturage, abanyeshyuli ba ESAPAN Mugonero, ndetse n’aba ESI Bisesero.

Abo banyeshuri babyitabiriye ku buryo bushimishije banabigaragaza mu muvugo wabo wagiraga uti: “Reka nze mbashime ntwari z’u Rwanda, nzane ibituje bihatse ishimwe mbibature bishyire kera kuko mwatabaye mukatubohora u Rwanda rwacu ruba urugendwa. Ibyiza byo kwibohora nabonye, imiyoborere myiza yarahatashye dushira ubwoba tugira ubwenge, duhashya abanzi b’ubumwe bwacu ubu turaganje mu kwibohora.”

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko jye mfite ikifuzo nagirango ngeze kuri kigalitoday.com niba bishoboka izakore ubushakashatsi ibaze abnyarwanda byibura 10 muri buri karere icyo bibohoye kuko mpamyako ntacyobazi niba kinahari.

TUYISENGE ELLY yanditse ku itariki ya: 3-07-2012  →  Musubize

Kabisa hose murahatugerera!!!!!!!!!!

yanditse ku itariki ya: 2-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka