Abanyafurika y’Epfo baba mu Rwanda bizihije isabukuru y’imyaka 19 igihugu cyabo cyigenga

Umuryango w’Abanyafurika y’Epfo baba mu Rwanda n’inshuti zabo zirimo n’Abanyarwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013, bizihije isabukuru y’imyaka 19 igihugu cyabo kimaze kigenga, banaboneraho umwanya wo gushima ubuyobozi bw’u Rwanda uburyo igihugu gikomeje kubera Afurika ikitegererezo mu gutera imbere.

Muri uyu muhango wabereye mu rugo rwa Ambasaderi w’iki gihugu i Nyarutarama, waranzwe no gusabana, aho Abambasaderi batandukanye bahagarariye ibihugu byabo n’izindi nshuti bongeye guhura.

Ku ruhande rwa Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Twala, yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko gahunda y’u Rwanda yo kwigira igaragaza icyerekezo cy’igihugu mu iterambere.

Ambasaderi Twala n'umugore we bakira abashyitsi bitabiriye ibirori.
Ambasaderi Twala n’umugore we bakira abashyitsi bitabiriye ibirori.

Yagize ati: “Ibyo u Rwanda rwakoze kugira ngo rube rusa uko rusa uko rusa ubu utekereje imyaka 19 ishize nta cyizere cyari gihari, hari ubukene bitandukanye. Izi gahunda za EDPRS igihugu cyafashe zatumye kigera kure. Ubu nkanjye nahera he mbagira inama uko mwakora”.

Yakomeje avuga ko u Rwanda ruri mu nzira nziza ku buryo Abandi bari hanze yarwo icyo bakora ari ukuryshyigikira kugira ngo ibimaze kugerwaho ntibizasubire inyuma, no kurufasha gutera imbere muri bimwe bikigaragara ko byadindiye nko mu ngufu z’amashanyarazi.

Bamwe mu bashyitsi bitabiriye ibirori bateze amatwi ijambo Ambasaderi Twala yabagezagaho.
Bamwe mu bashyitsi bitabiriye ibirori bateze amatwi ijambo Ambasaderi Twala yabagezagaho.

Yakomeje avuga ko imibanire y’ibihugu byombi ihagaze neza , ku buryo n’igihugu cye gifatwa nk’igihangange cya Afurika kizakomeza gufasha u Rwanda muri ibyo bice bitarakomera.

Yakomeje avuga ko imitekerereze nk’iyi bihugu nk’u Rwanda ari imwe mu bizatuma Afurika igera ku kwigenga mu bijyanye n’ubukungu, ikibazo Ambasaderi Twala yemeza ko kigikomeye. Ariko akavuga ko ibitekerezo nko guharanira kwigira n’Agaciro biri mu bizatuma ukwigenga kugerwaho.

Intumwa y’u Rwanda. Ambasaderi Janvier Kanyamashuri, yatangaje ko u Rwanda rwishimira inkunga Afurika y’Epfo yateye u Rwanda guhera mu 1994, byatumye u Rwanda rushobora kwiteza imbere narwo.

Abashyitsi bari biganjemo abambasaderi banyuzagamo bakanaganira.
Abashyitsi bari biganjemo abambasaderi banyuzagamo bakanaganira.

Afurika y’Epfo itera inkunga ibikorwa bitandukanye by’uburezi, harimo amaburuse abanyeshuri baturutse mu Rwanda bajya gukomerezayo amasomo yabo, ndetse na gahunda y’ubuvuzi bw’ibibari iherutse ya Operation smile.

Kuri iyi sabukuru y’imyaka 19 iki gihugu kigenga, ubusanzwe yizihizwa tariki 27/04, igeze gitangiye kwinjira muri politiki mpuzamahanga aho cyatangiye kugaragara mu ntambara zimwe na zimwe zo kumugabane wa Afurika harimo no gushaka kujya muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ijambo yavuze, Ambasaderi Twala yagarutse ku mubano Afurika y'Epfo ifitanye n'u Rwanda.
Mu ijambo yavuze, Ambasaderi Twala yagarutse ku mubano Afurika y’Epfo ifitanye n’u Rwanda.

Ambasaderi Twala akavuga ko byose igihugu cye kibikorera mu izina ry’uburenganzira bw’abaturage no gukumira intambara zabaye agatereranzamba ku mugabane wa Afurika.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Nshimye uburyo uyu ambassador abona ibibera mu rwanda kimwe natwe ba nyir’ubwite,kandi akagaragaza aho ashima n’ahandi hakwiye kongerwa ingufu nko mu bijyanye n’ingufu n’ubwo natwe iki kibazo kiri imbere y’ibindi mu bigiye gukemuka vuba kubera amafaranga aherutse kuboneka muri Bond sale. SAfricans mboneyeho kubifuriza ibyiza byose kuri uyu munsi w’isabukuru y’ubwigenge.

kagarama yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Kwigira ni indangagaciro abanyafrika twese twagakwiye kugira intero n’inyikirizo kuko usanga duteshwa agaciro kimwe imbere y’ibihangange.

juma yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka