Abanyabugeni barasaba Abanyarwanda kugira amatsiko y’ibyo bakora

Abanyabugeni bo mu Rwanda bifuza ko Abanyarwanda bagira amatsiko y’ibyo bakora, bakabasha kubagana no kubagurira kugira ngo ntibikajyanwe n’abanyamahanga gusa.

Rukundo Jean Baptiste na mugenzi we Umuhire Izakari babitangarije KT Radio mu kiganiro Showbusiness Time kuri, ubwo babazwaga zimwe mu mbogamizi bahura nazo, uyu wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015.

Aba bahanzi b'ubugeni bifuza ko Abanyarwanda batangira guha agaciro ibyo bakora.
Aba bahanzi b’ubugeni bifuza ko Abanyarwanda batangira guha agaciro ibyo bakora.

Aba basore bakiri bato mu mwuga no mu myaka, bavuga ko kimwe mu bibakomereye ari uburyo Abanyarwanda batitabira kugura ibihangano byabo, ariko bagasanga baramutse babyitabiriye nabo babasha gutera imbere nk’uko urwego rwa muzika rumaze gutera imbere.

Jean Baptiste yagize ati “Haracyari ikibazo cyo kubona ababigura ahanini aricyo duhura nacyo, ahubwo ugasanga abantu babigura ni ba mukerarugendo byashyizwe nko mu bintu by’ubukerarugendo.

Nyamara bariya ba mukerarugendo kuriya babigura bo ari benshi, tuba tunyagwa ubutunzi nyine bw’igihugu kuko ni ibihangano by’abanyarwanda, byari bigendeye k’Umuco w’abanyarwanda, ku buzima bwa kinyarwanda.”

Yakomeje avuga ko hari igihe gishobora kugera ugasanga ibihangano by’Umuco Nyarwanda bifite ibisobanuro bikomeye bitakiboneka, mu gihe Abanyarwanda bazaba batitabira kugura ibihangano Nyarwanda kandi ari byo bibitse amateka.

Yongeyeho ko na ba Mukerarugendo n’ubwo babagurira ariko batabagurira buri gihe, biterwa n’igihe, iyo bafite ibintu bajemo mu Rwanda cyangwa baje mu biruhuko.

Kuri ubu batangije gahunda zitandukanye zo kwegera abanyarwanda no kubereka ibyo bakora, kimwe muri ibyo bikorwa akaba ari Imurikagurisha (Exhibition) izabera ku Ivuka Arts Studio basanzwe bakoreramo, rikazamara ibyumweru bibiri guhera tariki 14 kugeza tariki 28 Ugushyingo 2015, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.

Ku munsi wa mbere, gutangira ni uguhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kugera ku isaha ya saa yine za nijoro aho abazahagera bazahabwa icyo kunywa bakanacurangirwa n’abahanzi banyuranye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka