Abanya-Sierra Leone bafungiye muri gereza ya Nyanza ngo bahabwa ibirenze ibyagenwe

Umwanditsi w’urukiko rwihariye rwashyiriweho igihugu cya Sierra Leone, Madamu Binta Mansaray, yatangaje ko ibyo abanya Sierra Leone umunani bafungiye mu Rwanda bahabwa birenze ibyo bari bagenewe.

Madamu Binta Mansaray wasuye izo mfungwa tariki 25/08/2013 muri gereza ya Nyanza yatangaje ko ibyo izi mfungwa zabwiye itangazamakuru ry’iwabo bitandukanye n’ibyo we yiboneye ndetse n’ibyo abamubanjrije kuza bashoboye gucukumbura bakamenya.

Intumwa ziturutse muri Sierra Leone zagiranye ibiganiro n'imfungwa zaturutse muri icyo gihugu.
Intumwa ziturutse muri Sierra Leone zagiranye ibiganiro n’imfungwa zaturutse muri icyo gihugu.

Yagize ati: “Mu mwaka wa 2011 ibitangazamakuru by’iwacu byigeze gutangaza ko imibereho y’izi mfungwa itari myiza ariko twohereje itsinda riza kubireba kandi turacyakomeza kuza ariko twasanze ari ibihuha ahubwo zihabwa ibirenze ibyagenwe”.

Mu masezerano u Rwanda rwagiranye n’uru rukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone avuga ko urwo rukiko arirwo rugomba kubitaho ku bijyanye no kurya, itumanaho, ndetse n’ubuvuzi bwihariye ngo kandi byose barabihabwa ndetse bakarenzaho; nk’uko Madamu Binta Mansaray umwanditsi w’urwo rukiko yabitangaje.

Imwe mu mfungwa zo muri Sierra Leone yifotoranya n'umwe mu bagize itsinda ryaje kubasura.
Imwe mu mfungwa zo muri Sierra Leone yifotoranya n’umwe mu bagize itsinda ryaje kubasura.

Ikintu yavuze ko yishimiye cyane ku mibereho y’izo mfungwa z’abanya sierra Leone ngo n’uko we ubwe yasanze bagenda barushaho kugororoka ashingiye uko bazanwe mu Rwanda bameze. Ati: “ Njye mbona bahabwa ibirenze ibyari byagenwe” .

Yashimangiye ko ibivugwa n’izo mfungwa nta wabishingiraho ngo abyite ukuri ngo kuko n’ubundi nta muntu wanyurwa n’imibereho yo muri gereza uko yaba imeze kose.

Umucungagereza wa gereza ya Nyanza yerekana bimwe mu biribwa bihabwa imfungwa zo muri Sierra Leone.
Umucungagereza wa gereza ya Nyanza yerekana bimwe mu biribwa bihabwa imfungwa zo muri Sierra Leone.

Mu kiganiro na Kigali Today umuyobozi wa gereza ya Nyanza Mbabazi Innocent yatangaje ko izi mfungwa zikomoka mu gihugu cya Sierra Leone zigenerwa amafaranga yo guhamagara iwabo angana n’ibihumbi bitatu buri munsi ngo usibye ku cyumweru gusa nibwo batayahabwa.

Indyo bagaburirwa nabwo ngo iba yujuje ibyagombwa umubiri w’umuntu ukeneye kugira ngo amererwe neza nk’uko yakomeje abishimangira. Ikindi yongeyeho ngo n’uko abafite abagore muri bo buri mezi atandatu baza kubasura maze bakidagadurana.

Abagize iri tsinda ryaturutse muri Sierra Leone baboneyeho no gusura n'izindi mfungwa zifungiye ibyaha bisanzwe n'ibya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Abagize iri tsinda ryaturutse muri Sierra Leone baboneyeho no gusura n’izindi mfungwa zifungiye ibyaha bisanzwe n’ibya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Uko izi mfungwa ari 8 zirimo abitwa Issa Sesay, Alex Tamba Brima, Santigie Borbor Kanu, Ibrahim Bazzy Kamara, Augustine Gboa, Musa Kondowa, Moinina Fofana na Morris Kallon zahoze mu mutwe w’inyeshyamba za RUF wogeye cyane mu bwicanyi bw’inzirakarengane zo muri Sierra Leone kuva mu mwaka w’1991 kugeza mu mwaka wa 2002.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 6 )

Burya koko urugo rubi rurutwa na gereza, ibijumba bimaze abantu kubera ikirungurira, naho bariya baswa bararya kuriya kweri. Ntawarubara

Bwenge yanditse ku itariki ya: 27-08-2013  →  Musubize

Simbona se muri magasin yabo harimo ibiryo bimwe bita ngo ni iby’abakire? Barakize ahubwo! Ubuse hari infungwa zinwa NIDO muri uru Rwanda? Ubwo barahaze sha.

Papiyasi yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

nubundise udafunze ko nta kiba kimuvunnye,agahinda k’inkoko kamenywa n...kandi uwagufunze ntiyavuga ko ubayeho nabi,harya bariya nibo ba fodey sanko?

AMADU yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

nubundise udafunze ko nta kiba kimuvunnye,agahinda k’inkoko kamenywa n...kandi uwagufunze ntiyavuga ko ubayeho nabi,harya bariya nibo ba fodey sanko?

AMADU yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

iyi gereza ko isobanutse wana!!!!!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

u rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza amategeko akaba ariyo mpamvu u rwanda rukwiye kwizerwa n’amahanga yose.

komando yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka