Abanya-Karongi barasabwa gushyira imbere umuco wo kuganira

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, Eng Isumbingano Emma Francoise arahamagarira Abanya-Karongi gushyigikira umuco wo kuganira, gusaba no gutanga imbabazi kugira ngo u Rwanda ruzabashe kwiyomora ibisare by’igihe kirekire.

Ibi Ministre Isumbingabo yabisabye Abanya-Karongi mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ibiganiro bya “Ndi Umunyarwanda “ku rwego rw’umurenge kuri uyu wa mbere tariki 25/11/2013. Umuhango urimo kubera mu murenge wa Gishyita, aharimo no kubera ibiganiro byo mu rwego rw’icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n'amazi yitabiriye gutangiza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Karongi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi yitabiriye gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Karongi.

Abandi bashyitsi bahari ni Amb Polisi Denis, Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, inzego z’umutekano (ingabo & police) abayobozi b’ibanze (umurenge, utugari n’imidugudu). Abaturage kandi barahagarariwe mu ngeri zose.

Minister Isumbingabo mu kiganiro yatanze yagize ati: "Ikibi kijya kugera ku bandi cyamaze kurangiza nyiracyo. Ni mucyo turage abana bacu u Rwanda rwiza rurangwa n’urukundo."

Abaturage batandukanye bitabiriye ibiganiro ku bumwe n'ubwiyunge.
Abaturage batandukanye bitabiriye ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge.

Kugeza kuri uyu munota abatumirwa barimo kwerekwa akaganiro (film) kagufi ku mateka y’u Rwanda kuva ku bakoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyarwanda twariwe n’imbwa z’imisega - Amb Polisi Denis

Mu kiganiro cyatanzwe na Amb Polisi Denis, yavuze ko “Abanywarwanda bariwe n’imbwa z’imisega”.

Ibi Polisi Denis yabivuze ashingiye ku mateka y’abukoloni bw’ababiligi bazambije u Rwanda bakarusiga rwuzuye amacakubiri ashingiye ku moko (abatwa, abatutsi n’abahutu) ariko nabo kugeza ubu bakaba barananiwe kwikemurira ibibazo byabo bya politike y’amako (abawalo n’abafulama) bamaze imyaka n’imyaniko batavuga rumwe mu gihugu kimwe.

Polisi Denis yifashishije amateka y’u Rwanda yagiye agaragariza Abanyakarongi ko ibyo Abanyarwanda bita amoko bakagera n’aho babipfa, hari igihe ngo bizagera aho bikazimangana.

Amb Polisi Denis aganiriza Abanya-Karongi kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Amb Polisi Denis aganiriza Abanya-Karongi kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Yatanze urugero rw’abo bitaga ’abacweza’ bigeze kugirana ibibazo n’ingoma y’umwami maze bakabadukamo bakabatsemba, n’abacitse ku icumu bagahungira muri Congo bagerayo bakiga amayeri yo guhindura ubwoko kugira ngo hato batazabakurikirana naho bakahabasanga.

Polisi yasoje ikiganiro cye agira ati: “niba wumva kureka kwitwa Umuhutu, Umutwa cg Umututsi bitagukundira, uzabe icyo wumva wifuza ariko ntuzabigendereho ngo uhutaze abandi”.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

gahunda ya ndi umunyarwanda ije kuzuza ipfundo,ubumwe, ubwiyunge, gukunda igihugu,ubufatanye twebwe abanyarwanda dusanzwe twifitiye nikomeze banayikangrire n’abandi banyarwanda bari hanze y’igihugu.

bernard uwihoreye wimu yanditse ku itariki ya: 27-11-2013  →  Musubize

Ndumva gahunda ya "ndi Umunyarwanda ikwiye gushyikirwa kuko kubaka igihugu bisaba kucyiyumvamo, naho iby’aba birigi n’abandi bose bameze nkabo ntabwo banezezwa n’UBUMWE BW’ABANYARWANDA

munyaneza innocent yanditse ku itariki ya: 25-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka