Abantu 72 batomboye muri “Izihize na MTN”

Ejo, abanyamahirwe 72 batomboye ibihembo bitandukanye birimo laptop, Samsung Galaxy Tabs, telephone za Blackberry, LG na Gitego mu gikorwa kitwa “Izihize na MTN” cyabereye ku ishami rya MTN i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Christine, umukozi wa Bralirwa, ni umwe mu bagize amahirwe yo gutombora laptop igura amafaranga ibihumbi 450 ndetse na modem ifite ifatabuguzi ry’ubuntu rimara ukwezi. Mu byishimo byinshi, Christine yavuze ko yatomboye ku bw’amahirwe kuko atari azi ko iyo tombora ihari.

Mzee Harelimana Innocent, utuye mu karere ka Ngoma, nawe yatomboye laptop ifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 450. Yavuze ko ashimira MTN cyane kuko ikomeje kuzamura itumanaho mu Rwanda no kuba yamuhaye ibihembo muri tombora.

Mugabo Justine, umuyobozi w’ishami rya MTN i Nyamirambo, yavuze ko MTN ihora yishimiye gukora ibikorwa nk’ibi bigamije kubahuza n’abafatabuguzi bayo.

Mugabo yasobanuye ko ari yo mpamvu MTN ikomeza kugenda ibegera ifungura amashami hirya no hino mu gihugu harimo n’ishami rya Nyamirambo rifunguwe vuba.

Mugabo yaboneyeho umwanya wo kwifuriza Abanyarwanda bose Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

“Izihize na MTN” ni tombora MTN yashyizeho mu rwego rwo gusangira n’Abanyarwanda iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani guhera tariki 30/11/2011 kugera 28/12/2011.

Muri iyi tombora, abafatabuguzi 400 ba MTN batombora amakarita y’amafaranga 500 buri munsi hanyuma abafatabugzi 72 bagatombora amatelefone, laptop na modem buri kuwa gatanu wa buri cyumweru.

Jovani Ntabgoba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka