Abantu 33 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19

Ku Cyumweru tariki 26 Nzeri na tariki 25 Nzeri 2021, ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, Polisi yafashe abantu 33 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Kageyo mu tugari twa Nyamiyaga na Kageyo, 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga abandi 6 bafatiwe mu Kagari ka Kageyo bari mu ishyamba.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere Gicumbi, SP Ndahimana Gisanga, avuga ko bariya bantu bose uko ari 33 bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bamaze kumva abantu barimo kuririmbira mu nzu y’umuturanyi wabo basenga.

Yagize ati “Ku cyumweru ahagana saa mbiri za mu gitondo ni bwo bariya bantu 27 bafatiwe mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Kageyo. Abaturage babumvise baririmba cyane babimenyesha Polisi ijyayo isanga barimo kubyiganira mu cyumba barenze ku mabwiriza yose yo kurwanya Covid-19.”

SP Gisanga yakomeje avuga ko ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, Polisi yari yafatiye abantu 6 mu ishyamba ry’ahitwa Kadeshi na bo barenze ku mabwiriza yo kurwanya Covid-19 barimo gusenga. Yavuze ko bariya bantu uko ari 33 bamwe baturuka mu Murenge wa Byumba abandi ni abo mu Murenge wa Kageyo.

Yibukije abaturage ko icyorezo cya Covid-19 ntaho cyagiye bityo bakaba bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima mu gukomeza kwirinda iki cyorezo.

Ati “Bariya bantu bafatiwe ahantu hafunganye cyane harimo n’ubushyuhe, ni mu gihe inzego z’ubuzima zigira inama abantu kwirinda kwegerana, ziburira abantu kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera. Dukangurira abantu kujya gusengera mu nsengero zujuje ibisabwa kuko zirahari.”

Abafashwe baturuka mu matorero atandukanye, baraganirijwe bibutswa ko icyorezo kigihari batagomba kudohoka ku ngamba zo kukirwanya, nyuma yo kuganirizwa inzego zibishyinzwe zabaciye amande, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka