Abantu 29 batawe muri yombi bazira gutwara imodoka basinze (Video)

Abantu 29 bafatiwe mu bice bitandukanye n’amasaha atandukanye mu Mujyi wa Kigali, bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo bakurikiranyweho gutwara imodoka basinze.

Baravuga ko baciye ukubiri n'ikinyobwa cyose kirimo arukoro batwaye imodoka
Baravuga ko baciye ukubiri n’ikinyobwa cyose kirimo arukoro batwaye imodoka

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 nibwo beretswe itangazamakuru nyuma yo gutabwa muri yombi hagati y’Itariki 17 na 19 Kanama, bashYirwaho ibipimo bigahamya ko bafite arukoro nyinshi mu mubiri wabo.

N’ubwo harimo abavuga ko bafashwe banyoye ibinyobwa bidasindisha birimo Energy ariko bakaza gusangwamo arukoro mu mubiri, ngo isomo bakuyemo ni uko bagomba gucika kuri ibyo binyobwa mu gihe cyose baba batwaye imodoka.

Jimmy Siriro avuga ko yafatiwe ku Kicukiro tariki 17 Kanama 2021 hafi saa mbili atashye mu Murenge wa Gahanga, ashyizweho igipimo bamusangamo arukoro mu mubiri.

Ati “Nk’umuntu utunze imodoka cyangwa ikinyabiziga icyo ari cyo cyose yumva kujya kurya saa sita akarenzaho icupa rimwe cyangwa abiri aba yumva ko atanyoye ibisindisha, ariko mu by’ukuri nk’uko twasobanuriwe na polisi wasoma ikirahure kimwe ukajya kuri ‘volant’ ukagira ibyago baka kugonga cyangwa ukagonga cyangwa ugakora ikosa rituma uhura na polisi, icyo ikora bwa mbere barabanza bakagupima kandi ako akuma gapima uko gateye iyo kumvise arukoro kagufata nk’uwanyoye”.

Mugenzi we witwa Scote wafatiwe mu Murenge wa Kanombe, avuga ko yafashwe mu gitondo atwaye abantu bane ariko akaba yari yaraye anyoye inzoga ku buryo yumvaga ko mu gitondo nta kibazo afite.

Ati “Ubu ndabisobanukiwe neza ko umuntu atagomba kujya atwara yafashe ibisindisha kandi ngiye no kubisobanurira bagenzi banjye kugira ngo tubyirinde, kuko bishobora kuba impamvu yo guteza impanuka”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko abantu bakwiye kumenya ko icyuma polisi ipimisha gipima arukoro mu mubiri w’abantu.

Ati “Bakunze kuvuga ngo banyoye Energy drink banyoye ibiki, polisi ntipima Energy drink kuko ibyuma ifite byabigenewe bipima arukoro iri mu maraso yawe. Ubwo rero bo niba bagenda bakanywa ibyo banyoye ntabwo tubizi, twabakeka ko banyoye ibisindisha ukurikije uko bavuga cyangwa uko bitwara mu muhanda, tugasanga babifite polisi irabafara”.

Abo bagabo 29 berekanywe mu gihe tariki 16 Kanama naho hari herekanywe 37 na bo bari bafashwe bakurikiranyweho gutwara basinze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka