Abantu 2000 bo mu mirenge ya Gitesi na Bwishyura bagiye kubona amashanyarazi

Biteganyijwe ko abaturage 2000 bazabona amashanyarazi mu gihe kitarenze amezi atanu nyuma y’uko imirimo yo kubaka urugomero ruto rw’amashanyarazi ruri mu kagari ka Kayenzi, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi isubukuwe.

Ibi byemejwe na Hategekimana Emmanuel, umuyobozi ushinzwe ingufu n’amazi muri minisiteri y’ibikorwa remezo wari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi Pierre Damien, kuri uyu wa kabili, tariki 15/05/20112 ubwo basuraga urugomero rwa Nyabahanga.

Hategikimana yasobanuye ko urwo rugomero nirwuzura ruzatanga kilo watt 200 z’amashanyarazi zizacanira abaturage 2000 bo mu mirenge ya Bwishyura na Gitesi, harimo amashuli, ikigo nderabuzima cya Mwendo n’ibiro by’umurenge wa Gitesi.

Minisitiri w'Intebe asobanurirwa iby'urugomero rwa Nyabahanga.
Minisitiri w’Intebe asobanurirwa iby’urugomero rwa Nyabahanga.

Minisitiri w’Intebe, Habumuremyi Pierre Damien, yari yagiye gusura urwo rugomero ruri ku mugezi wa Nyabahanga kugira ngo arebe aho imirimo yo kurwubaka igeze nyuma y’imyaka isaga ine ruhagaze kubera ko rwiyemezamirimo wari wararupatanye ukomoka muri Sri Lanka atubahirije amasezerano.

Nyuma yo gusobanurirwa uko umushinga uteye, Minisitiri w’Intebe yasabye umuyobozi wa EWSA mu karere ka Karongi ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibili bazaba bamaze gushinga amapiloni no guha za cashpower abaturage bazakoresha amashanyarazi y’urwo rugomero. Umuyobozi wa EWSA, Aimable yavuze ko bazabikora.

Muri Werurwe 2012, Leta y'u Rwanda yahaye isoko sosiyete y'Abashinwa none ubu imirimo igeze kure.
Muri Werurwe 2012, Leta y’u Rwanda yahaye isoko sosiyete y’Abashinwa none ubu imirimo igeze kure.

Umushinga wo gutanga amashanyarazi ku baturage ni umushinga ufite ibice bitandatu ukaba urimo gukorerwa ku ngomero eshashatu harimo urwa Nyabahanga muri Karongi, Janja muri Gakenke, Mukungwa ya II muri Burera, Gashashi muri Rutsiro, Nshiri muri Nyaruguru na Nyirabuhombohombo muri Nyamasheke.

Avuye Karongi, Minisitiri w’Intebe yakomereje mu karere ka Rutsiro gusura urugomero rwa Gashashi, ahava yerekeza muri Rubavu. Kuwa gatatu azajya muri Nyabihu aho azifatanya n’abaturage n’abandi bayobozi mu muganda rusange wo kurwanya ibiza uteganyijwe mu gihugu hose.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka