Abandi Banyarwanda 77 bavuye muri Kongo
Abanyarwanda 77 barimo abagabo 7, abagore 22 n’abana 48 bageze ku mupaka wa Rusizi ya mbere kuri uyu wa kabiri tariki 15/01/2013 baturutse muri Kongo aho bari bamaze igihe mu buhungiro.
Abatashye bavuga ko babaga muri Kivu y’Amajyepfo, mu mahyamba y’ahitwa Kabuye ya mbere n’iya kabiri muri zone ya Kabare, bakaba bari bahamaze imyaka 18.
Nk’uko babitangaza kandi ngo ubuzima bari babayeho bwari bubi cyane bitewe n’imiterere y’aho babaga n’uko bari bafashwe, cyane cyane kubera intambara za hato na hato z’imitwe y’abarwanyi babarizwa muri Congo ndetse na FDLR.
Bamwe mu bana twaganiriye batubwiye ko ikibababaza cyane ariko hari n’abageze mu myaka 15 na 18, batazi gusoma no kwandika, bakaba bavuga ko bifuza ko bazahita bashyirwa mu mashuri.
Ngo bumvaga amakuru avuga u Rwanda nabi nyamara ngo nk’uko babyiboneye basanze hari amahoro, bityo bakaba banashishikariza bagenzi babo basigaye mu mashyamba ya Congo gutahuka.
Hakurikijwe amakuru atangwa n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) byari biteganyijwe ko hatahuka Abanyarwanda 93 ariko kuko hari abari bakirwaye, byabaye ngombwa ko bakomeza kwitabwaho bakazazanwa mu Rwanda bamaze koroherwa.
Musabwe Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|