Abandi Banyarwanda 50 batahutse bavuye Congo

Mu mpera z’icyumweru cyaangiye tariki 25/11/2012, Abanyarwanda 50 biganjemo abagore n’abana batahutse bavuye muri Congo. Batangaza ko kugararuka mu rwababyaye babibonye nk’inzozi kuko ngo bari barambiwe no kuba mu mashyamba hamwe n’abana babo.

Aho bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi bavuga ko bafite umutekano udasanzwe kuko ngo aho babaga batatoraga agatontsi kubera ko bahoraga bagabwaho ibitero n’imitwe yitwaje itwaro.

Bavuga ko abagabo babo basigaye muri Congo ariko nabo ngo bari gushaka uko bazaza gusa ngo ikibazo nuko iyo umutwe wa FDLR bakoreramo utifuza ko abo bagabo babo batahuka ibyo rero ngo bikaba bibatera impungenge cyane cyane ko iyo uwo mutwe umenye ko hari abagiye kubavamo bahita bamwica.

Aba banyarwanda batangaza ko muri Congo hariyo Abanyarwanda benshi bahangayitse cyane cyane abagore n’abana.

Bimwe mu bibahangayikishishe harimo intambara za buri munsi, inzara, ndetse no kurwaragurika buri munsi kuko ngo babaho nk’inyamaswa mu mashyamba ya Congo kuko batagira imiti yo kwivura mu gihe barwaye.

Mu butumwa batanga barahamagarira abakiri muri Congo kuva mu mashyamba kuko nta nyungu bayatoramo usibye guhura n’ibibazo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 1 )

I wish you told us the origins of these peole!

Jean yanditse ku itariki ya: 26-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka