Abana bo mu Rwanda bagiye gutangiza gahunda yitwa “Gira Inshuti”

Bamwe mu bana bitabiriye inama ya 7 y’igihugu y’abana baravuga ko hagiye gutangira gahunda yiswe “Gira Inshuti”, mu rwego rwo gukomeza umubano hagati y’abana baturuka mu miryango yifashije n’iy’abatishoboye.

Aba bana bavuga ko iyi gahunda izatuma barushaho gukomeza ubucuti mu buryo butandukanye, dore ko byagaragaye ko hari abana baba bifuza gutanga ubufasha kuri bagenzi babo babayeho ubuzima butari bwiza.

Dufatanye Umwali Edovia umwe mu bana bitabiriye inama, avuga ko iyi gahunda yemejwe, ku buryo igomba gutangira mu bihe bya vuba.

Inama y’ igihugu ya 7 y’ abana yarangiye hafashwe imyanzuro igera kuri 23, yiganjemo irebana n’uburezi kuri bose, irebana no gukangurira abana babana n’ubumuga kutiheza, ahubwo bakegera bagenzi babo bagafatanya mu bikorwa bigamije iterambere ry’ igihugu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niga mumwaka wa 5 nibyiza ko twiga kandi tukanafasha bagenzi bacu batishoboye bityo byadufasha kubaka urwanda murakoze

Umubyeyi ange yanditse ku itariki ya: 8-01-2012  →  Musubize

abana ni ngombwa ko bitabwaho ariko barindwe imirimo y’agahato;batozwe kugana ishuri ;hanahanwe ababyeyi bose babuza abana kugana ishuri cyane abo mu cyaro.

Ahishakiye Philbert yanditse ku itariki ya: 7-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka