Abana bishimiye kwakirwa na Madame Jeannette Kagame (Amafoto)

Abana bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu basazwe n’ibyishimo ubwo bakirwaga na Madame Jeannette Kagame, nk’uko asanzwe abikora buri gihe mu mpera z’umwaka.

Abo bana yabakiriye kuri iki cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019, igikorwa cyabereye muri Village Urugwiro, kikaba cyari kigamije kwifuriza Noheli nziza abana no kuzagira umwaka mushya muhire, nk’uko bisanzwe bikorwa buri mwaka ndetse bakaba bahawe n’impano.

Kuba abana bakirwa buri mwaka na Madame Jeannette Kagame, ngo ni ibyerekana ko bahabwa agaciro mu gihugu ari byo bibashimisha cyane, nk’uko bigaragazwa na Akoyiremeye Elodie Octavie wo mu karere ka Musanze, akaba ari we ukuriye ihuriro ry’abana mu gihugu.

Yagize ati “Twishimye cyane kuba Madamu wa Perezida wa Repubulika adutumira ngo atwifurize Noheli nziza, ni urugero rwiza n’abandi babyeyi bagombye kureberaho. Ibi bitwereka ko igihugu gihora kituzirikana, kiduha agaciro nk’abana, byadushimishije cyane rero”.

“Baduhaye n’impano zigizwe n’ibintu bitandukanye birimo n’amakaye dukenera ku ishuri. Ni ibyo kwishimira cyane kuko nkanjye ninjya kwandika muri iyo kaye nubwo ari nk’andi, nzajya nibuka aho nayikuye bintere umwete wo gukomeza gukora neza, cyane ko ari abana bake babona aya mahirwe”.

Mugenzi we witwa Gakire yagize ati “Nishimye cyane kuba naje hano, baduhaye ibikinisho byinshi bityo nkina n’inshuti zanjye n’abandi. Baduhaye impano zitandukanye zirimo n’imipira yo gukina, baduha ibiryo byiza ndetse tunywa na Fanta, twishimye cyane”.

Byiringiro Nelson wo mu Karere ka Ngoma na we ngo yishimiye kuba yageze ahantu heza akahasanga ibikinisho atajyaga abona.

Ati “Naje bambwira ko turi buganire na Jeannette Kagame numva biranshimishije. Nakunze cyane ibyicundo kuko ntajyaga mbibona. Abandi bana ndababwira ko nageze ahantu heza cyane kandi ko banampaye impano za Noheli”.

Abana bahawe impano zigizwe n’ibikapu birimo amakaye, amakaramu, isabune, umuti n’uburoso by’amenyo, amakaramu yifashishwa mu gushushanya, ibitabo byo gusoma, umupira wo gukina n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providance wari waherekeje abana, yavuze ko ari igikorwa cyiza kuko kireba abana b’ingeri zose.

Ati “Ni ibintu by’agaciro cyane kuko abenshi muri aba bana baturuka mu miryango itishoboye, n’ubu buryo bwo guhura n’abandi bagasabana bifurizwa iminsi mikuru myiza hari abatabubona. Bidagaduye, by’akarusho banahawe n’ibikoresho bazakenera ku ishuri bikazunganira imiryango yabo”.

“Ni urugero rwiza rero rugaragaza ko icyo umuntu afite yagisangira n’abandi cyane cyane abatishoboye bakibona mu bandi. Birashimishije rero kuko abana baba babonye ibitandukanye n’iby’iwabo bakagira ibyo bahigira”.

Icyo gikorwa cyasusurukijwe n’abana bafite impano zitandukanye zirimo imivugo, indirimbo, imbyino, amazina y’inka n’ibindi ndetse hakaba hari n’umwana muto w’umuhanzi umaze kumenyekana, uzwi ku izina rya Gaso G, akaba yaririmbiye abandi bana barishima karahava.

Ikindi cyabashimishije ni imikino y’ubuhanga yerekanywe n’abana bo mu itsinda ryitwa ‘Rwanda Le Cirque du Soleil’, aho hari abagendera ku igare ry’ipine rimwe, abaca ku mugozi uri mu kirere, abasamagiza udupira n’ibindi.

Icyo gikorwa kandi cyitabiriwe n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego nkuru z’igihugu, kikaba cyasojwe n’ubusabane bugizwe n’amafunguro n’ibyo kunywa, mbere y’uko abana basubira mu ngo iwabo.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana iguhe umugisha Maman!

didi yanditse ku itariki ya: 16-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka