Abana barasaba ubuyobozi kongera ubuvugizi bubakorerwa
Abana bahagarariye bagenzi babo ku rwego rw’igihugu barasaba ko Leta yakaza gahunda ikora yo kubavuganira, kuko hari aho abana bakibangamirwa mu buzima bwa buri munsi ndetse abandi bakanahohoterwa.
Guverinoma n’inzego zitayegamiyeho bisanzwe bikora ubuvugizi bugamije gutuma uburenganzira bw’umwana bwubahirizwa, gusa ibikorwa bibabangamira usanga bikiboneka hamwe na hamwe ndetse no mu miryango yabo.
Iyo niyo mpamvu bamwe mu bana bifuza ko Guverinoma yakongera imbaraga muri izo gahunda zikumira ibyaha bibakorerwa, nk’uko hari ababitangarije Kigali Today, kuri uyu wa Mbere tariki 24/06/2013.
Nestol Irabaruta w’imyaka 16, uhagarariye abana mu ntara y’Amajyepfo, ni umwe mu bari bitabiriye inama ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu (NCHR). Avuga ko icyo kibazo kireba buri wese uhereye ku bana ubwabo n’ababyeyi babo bikagera no kuri Leta.
Yagize ati: “Bakwiye gukora ubuvugizi buhagije, buri Munyarwanda wese akumva icyo ari cyo. Atari bya bindi byo kuvuga ngo umwana uko amubonye amuhutaze uko yiboneye.
Ndetse n’abana babashe kumenya ubwo burenganzira, ibyo byo biri mu nshingano zacu ariko Guverinoma nayo baya yabidufasijemo. Abana babyumve ndetse n’ababyeyi bamenye uburenganzira bw’umwana.”

Anne Marie Kanyange, ushinzwe gukurikirana ibibazo by’abana muri NCHR, yatangaje ko baziko icyo kibazo kigihari, aho uretse kuba hakiri ihohoterwa riganisha ku gufata ku ngufu, no mu miryango hakiri bamwe mu miryango babaryamira ku mitungo.
Ati: “Nk’uko bigaragazwa na raporo duhabwa n’abakorerabushake bakorera ku mirenge no ku turere ibikunze kuza ku isonga hari nk’uburenganzira ku mutungo cyane cyane bariya bana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aho usanga abashinzwe kubacungira iyo mitungo abenshi aribo bagiye bayinyereza. Ahandi imitungo y’abana b’impfubyi yaragiye isaranganywa kandi itegeko rivuga ko imitungo y’abana b’impfubyi idasaranganywa.”
Yakomeje avuga ko hari n’ibindi byaha by’ihohoterwa no gufatwa ku ngufu bibakorerwa. Yatunze agatiki abamotari n’abatwara amatagisi mu ntara y’Iburasirazuba.
Nk’urwego rushinzwe gukora ubugenzuzi rugatanga raporo, Anne Marie Kanyange yatangaje ko icyo bakora ari ubukangurambaga no kwigisha abo bantu ku burenganzira bw’abana.
Mu nshingano Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ihabwa n’Itegeko No 19/2013 ryo ku wa 25 /03/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere ya Komisiyo, mu ngingo ya 6, agaka ka 4, harimo n’iyo gukurikirana by’umwihariko iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana.
Mu rwego rwo gukurikirana umunsi ku munsi iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana mu gihugu cyose, Komisiyo yifashisha abakorerabushake bayo bashinzwe kugenzura uko ubwo burenganzira bwubahirizwa aho batuye, bakaba bakorera mu Mirenge yose 416 igize uturere 30 tugize igihugu.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwana nahabwe uburenganzira bakwiye gusa nabo bagerageze kwitwara nabi bajya mu biyobyabwenjye..
Ubuvugizi bugomba gukorwa kandi ibyo basaba bakabihabwa kuko umwana n’umutware.