Abana b’Ingagi 19 bato biswe amazina mu muhango wo "Kwita izina" ku nshuro ya munani
Abana b’Ingagi 19 bakiri bato nibo biswe amazina, mu muhango wo “Kwita Izina” wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/06/2012 mu Kinigi, mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru.
Pierre Damien Habumuremyi, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye abantu bose bakoze uko bashoboye kugira ngo babungabunge pariki y’I Birunga n’ibinyabuzima biyirimo cyane cyane Ingagi.
Minisitiri w’Intebe wise bwa mbere umwana w’ingagi “Gikundiro”, yakomeje asaba abaturiye iyi Pariki gukomeza kuyifata neza kuko yinjiza amadovize abagirira akamaro n’u Rwanda muri rusange.
Ati “Iyi parike yanyu ndetse n’ingagi zirimo, ndetse n’ibindi binyabuzima birimo, turabasaba ko mubirinda neza. Ntihazagire ubitunga urutoki, uzabigerageza muzamufate, mumutungire agatoki inzego z’ubuyobozi ndetse n’inzego z’umutekano, kandi turabizeye muzabikora”.

John Gara uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), yashimiye abaturage bo mu karere ka Musanze kuko bafasha icyo kigo kubungabunga ibidukikije cyane cyane Ingagi.
Yakomeje avuga ko impamvu “Kwita Izina” bikorwa ari uguha agaciro no gufata neza Ingagi zo mu birunga, kuko zidafitiye akamaro u Rwanda gusa ahubwo n’isi muri rusange.

Yakomeje avuga ko biyemeje gufata neza umutungo kamere w’u Rwanda mu gihe kizaza, kugira ngo umutungo uwuturukamo ukomeze ugabanye ubukene mu Banyarwanda binyuze mu guteza imbere ubukerarugendo.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere yatangaje ko ubukerarugendo aribwo buza ku mwanya wa mbere, mu kwinjiza amafaranga menshi mu Rwanda aturutse hanze yarwo.
Mu mwaka wa 2011 abakerarugendo baje mu Rwanda barenga ibihumbi 900, binjiza amadolari y’amanyamerika agera kuri miliyoni 252 (agera kuri miliyari 151 na miliyoni 200 mu Manyarwanda).

yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu guteza imbere ubukerarugendo ku buryo uko imyaka igenda itambuka amadovize nayo yinjira akomeza kugenda azamuka, aho mu 2005 u Rwanda rwinjije amadorali y’abanyamerika miliyoni 26 gusa, naho mu 2011 hakinjira miliyoni 252 z’amadolari y’Amerika.
Ukwiyongera kw’amadovize yinjira mu Rwanda bituruka ku bufatanye bwiza buri hagati y’abaturiye Pariki na Gurerinoma y’u Rwanda. Niyo mpamvu RDB ifata amadovize yinjiye ikayagabanya abo bafatanyanyije mu guteza imbere ubukerarugendo, nk’uko John Gara yabisobanuye.
5% by’amadevize yose yinjira mu Rwanda, aharirwa abaturage baturiye amaparike y’u Rwanda. 40% iharirwa Parike y’Ibirunga, 30% igaharirwa parike ya Nyungwe naho indi 30% ihagarirwa parike y’Akagera.
Ni ku nshuro ya munani umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi ubaye. Abana b’ingagi 19 biswe amazina, barimo babiri b’Impanga, imwe yiswe Umudende naho indi yitwa Impeta.
Andi mazina yiswe abana b’ingagi harimo Itabaza, Akarabo, Umutungo, Ndizeye, Ihoho, Ishimwe, Icyeza, Itorero, Impano, Amatwara, Kataza, Turimbere, Iwacu, Duhirwe, Turere na Ijabo. Abise amazina abo bana b’Ingagi bahawe ibihembo.
Ibirori byo “Kwita Izina” Ingagi byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze tariki ya 16/06/2012 byitabiriwe n’abantu baturutse hirya no hino mu Rwanda no ku isi.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|