Abamotari bahawe amezi abiri bakabona kwishyura uruhushya rwo gutwara abagenzi

Urwego Ngenzura mikorere (RURA) ruratangaza ko abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bagiye kuba bahawe igihe gito cyo gushaka ubushobozi bwo kwishyura impushya zo gutwara abagenzi (autorisation de transport) kuko bamaze iminsi badakora.

Abamotari bahawe amezi abiri bakabona kwishyura impushya zo gutwara abagenzi
Abamotari bahawe amezi abiri bakabona kwishyura impushya zo gutwara abagenzi

Ubuyobozi bwa RURA butangaza ko nyuma y’ibiganiro byayihuje n’abayobozi b’inzego z’abamotari, bemeranyijwe ko ku badafite ubushobozi bwo kwishyura ubwishingizi bwa moto, harebwa uko bafashwa kugira ngo batangire akazi bazazishyure nyuma.

Amabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus nk’uko aherutse gutangazwa n’Inama ya Guverinoma, ateganya ko abamotari bazasubukura akazi ko gutwara abagenzi kuri moto ku ya 01 Kamena 2020.

Amabwiriza ya RURA na yo hari ibyo ateganya ngo abamotari bazabashe gusubukura imirimo banarushaho kwirinda no kurinda abo batwaye, icyorezo cya Coronavirus.

Mu kiganiro Ubyumva Ute cya KT Radio kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020, hibukijwe ko ibyo abamotari basabwa kubahiriza birimo kugira isuku, bahanaguza ingofero bambika abagenzi umuti wabugenewe, kwambara agatambaro muri izo ngofero no kwambara neza agapfukamunwa.

Umuyobozi w’impuzamakoperative y’abamotari mu Rwanda Daniel Ngarambe, avuga ko bishimiye kuba bongeye gusubira mu kazi kuko ngo ubuzima bwabo bwari bumaze kugera ahabi, bakaba bagomba gukora bubahiriza amabwiriza kugira ngo batongera guhagarikirwa imirimo kubera kwitwara nabi.

Agira ati “Turashimira Leta ukuntu yabaye hafi abamotari mu gihe gishize hakagira bamwe bahabwa ubufasha kuko bari batagikora, nta cyo binjiza, natwe turizeza ko tugiye gukora kandi tugakurikiza amabwiriza ku buryo ejo butazacya twasubiye mu rugo”.

Abamotari ariko basaba kuba bihanganiwe ntibahanirwe kutuzuza ibyangombwa birimo n’uruhushya rwo gutwara abagenzi kuri moto, ubwishingizi ndetse no kugura imiti yo gufasha abagenzi kwisukura.

Umuyobozi w’abamotari avuga ko amakoperative babarizwamo akwiye kubafasha kuzuza ibikenewe, naho ku bijyanye n’ibyo RURA na Polisi basaba kuzuza mu muhanda, ngo hateganyijwe kubadohorera igihe gito bitegura.

Anthony Kulamba, Umuyobozi w’ishami ry’ubwikorezi muri RURA, avuga ko hari ibizaganirwaho birimo ibijyanye n’ubushobozi ariko ko kwitwararika ku mabwiriza byo kutabikora bishobora kuzabyarira umumotari ibihano birimo no guhagarikirwa amasezerano.

Biteguye gusubukura akazi ku wa Mbere 01 Kamena 2020
Biteguye gusubukura akazi ku wa Mbere 01 Kamena 2020

Agira ati “Ikijyanye n’uruhushya rukwemerera gutwara umugenzi kuri Moto tuzi ko abamotari bari barahagaritse akazi turabihanganira amezi abiri ari imbere kugira ngo babanze bagere ku muhanda.

Turanabasabira abapolisi bashinzwe kugenzura ibinyabiziga babe baretse kubafata kugira ngo habanze haboneke uburyo bakwishyuramo izo mpushya, icyakora ufite ubushobozi bwo kwishyura we yagenda akishyura nta kibazo ariko ku bo impushya zarangiye turaba tubihanganiye”.

Abamotari kandi boroherejwe guhabwa mubazi zibafasha kwishyuza umugenzi bitewe n’urugendo yakoze, aho umugenzi azajya yishyura 300frw kuri kilometero ebyiri zibanza mu rugendo rwe, hanyuma akiyongera ukurikije urugendo yongeraho, ayo yishyuye akaba ari na yo umumotari azajya atangaho 10% y’ikoranabuhanga rya mubazi kuko zo zatangiwe ubuntu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nyuma ya km2 km izaba ari angahe?

kubaza says yanditse ku itariki ya: 29-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka