Abamotari b’Iburasirazuba batangiye kubakira abakene amazu 2 i Rwamagana

Ihuriro ry’abamotari 6000 bakorera mu Ntara y’Uburasirazuba ryatangiye igikorwa cyo kubakira abakene amazu mu mudugudu w’icyitegererezo ahitwa Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi Akarere ka Rwamagana, inyubako ebyiri zizatwara amafaranga asaga miliyoni 10.

Aba bamotari bari bamaze amezi abiri bitabiriye umuganda muri uriya mudugudu w’icyitegererezo, aho bari bahanze umuhanda umwe mu iteganyirijwe kuzajya ihuza abazatura muri uwo mudugudu.

Icyo gihe abamotari bahize umuhigo wo kuzaterura inzu ebyiri ubwabo, bakazihera mu musingi bakazirangiza bakazirangiza nk’uko Rwabahizi Aloys ukuriye abo bamotari abivuga.

Aba bamotari bibumbiye mu ihuriro SYTRAMORWA ngo bashakaga gufatanya na Leta mu kuzamura urwego rw’imiturire myiza mu gace bakoreramo, bityo bagatanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu.

Abamotari bo mu Ntara y'Uburasirazuba bashyira amabuye ahubakwa inzu ebyiri z'abatishoboye muri Rwamagana.
Abamotari bo mu Ntara y’Uburasirazuba bashyira amabuye ahubakwa inzu ebyiri z’abatishoboye muri Rwamagana.

Kuri uyu wa kane tariki 02/08/2012,itsinda rya mbere ry’abamotari basaga 300 bazindutse mu muganda wo gutangira izo nyubako. Umukozi ushinzwe gahunda z’iterambere rikomatanyije rirambye (Integrated Development Program), Enock Byabashaija yabwiye Kigali Today ko abahanga mu by’ubwubatsi bagennye ubwoko bw’izo nzu basanze buri imwe izajya yuzura ifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni eshanu n’ibihumbi 200.

Aba bamotari bavuze ko bagiye gutanga imisanzu y’amaboko n’amafaranga, ariko izi nyubako zikazarangira mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama kuko bashaka ko imvura yo muri Nzeli izagwa zaruzuye ndetse zaratujwemo abakene bazazihabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Fransisca Mutiganda, wafatanyije n’abamotari gutangiza icyo gikorwa yavuze ko uwo mudugudu wamaze guturwa b’ingo 65, abandi 36 bakaba bari hafi kuwutaha kuko inyubako zabo ziri hafi kuzura.

Gahunda yo gutura mu midugudu iri mu ngamba za Leta y’u Rwanda zo guturiza abaturage hamwe, bagasiga ubutaka bwagutse bwo gukorerwaho imirimo inoze y’ubuhinzi.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka