Abaminisitiri n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga basinye imihigo
Ubwo hasozwaga umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru b’igihugu tariki 06/03/2012, abaminisitiri ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga basinye amasezerano y’imihigo na Perezida wa Repubulika y’ibyo bazageraho bitarenze umwaka wa 2012.
Ibyahigiwe hafi ya byose ni ibiteza imbere ubukungu Umunyarwanda bigamije kumukura ku rwego rw’ubukene bimuganisha ku iterambere rirambye.
Mu byo abaminisitiri biyemeje harimo gutanga amazi meza ku baturage 6000 bitarenze uyu mwaka maze ikigereranyo cy’abaturage bafite amazi meza kikava kuri 74% kikagera kuri 80% by’abatuye igihugu.
Abaminisitiri basinyiye ko bitarenze uyu mwaka abaturage bagera ku bihumbi 35 bazahabwa amashanyarazi, amashuri agera kuri 12 ndetse n’ibigo nderabuzima 7.
Uretse ibyo kandi bihaye intego yo kuzubaka ubwiherero bugera ku bihumbi 80 no gukora imihanda itandukanye. Biteganyijwe ko km 54 zizashyirwamo kaburimbo naho km 156 z’imihanda y’ibitaka igatunganywa neza.
Abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga bahize ko bazaharanira gutsura umubano w’u Rwanda n’amahanga, gushyira ingufu mu gushishikariza abashoramari bo hanze gushora imari yabo mu Rwanda ndetse no gukangurira Abanyarwanda baba hanze kugira uruhare mu kubaka igihugu cyabo.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iyi mihigo atari iya minisiteri gusa ahubwo ko ari iya Guverinoma yose kuko nibitagerwaho uko biteganyijwe Guverinoma yose izaba itsinzwe.
Abagize Guverinoma bashinze itorero ry’itwa Impezamihigo bishatse kuvuga ko bihaye umuhigo kandi badateze kuwurekura kugeza bawuhiguye; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe.
Icyifuzo cy’imihigo cyavuye mu nama y’umushyikirano yabaye mu mpera z’umwaka ushize.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imvugo ibe ingiro rwose imihigo ndayishyigikiye kandi nizina batoye ry’intore rirasobanutse aho!
Yego sha Ruhatana rwa Mpambara!! Intore ntizinyuranya intambwe, n’iyifite intimba ntiyibuza gutaraka !!! AHOOOOOOOOOO !!!!!!!!!
Impezamihigo . ijabo ryanyu ribaye ijambo
ijabo ry’intore riyiha ijambo;ntiganya ishaka ibisubizo; ni umurinzi w’ibyo yagezeho ntacyabisenya ibona ; ntiyoba no mw’ishyamba ry’inzitane yishakira inzira; ntigambanira indi kirazira gutatira igihango;ntivunda, ntisahinda, ijabo ryayo riyiha ijambo
AHO.