Abaminisitiri b’Intebe bungirije b’u Bubiligi bari mu Rwanda kureba ibyakongera umubano n’ubutwererane
Abaminisitiri b’Intebe bungirije b’igihugu cy’u Bubiligi, Alexander De Croo unashinzwe ubutwererane n’amahanga, na mugenzi we Didier Reunders, unashinzwe ububanyi n’amahanga; barimo gusura u Rwanda n’u Burundi bareba ibikorwa bisanzwe biterwa inkunga n’igihugu cyabo, ndetse no kumva ibyashingirwaho mu kongera umubano n’ubutwererane.
Minisitiri Alexander De Croo yaganiriye n’abanyamakuru kuwa kabiri tariki 06/01/2015, ari i Gikondo ku kigo gikwirakwiza amashanyarazi mu mujyi wa Kigali, aho yatangiriye urugendo rwo gusura ibikorwa bitandukanye bifashwa n’u Bubiligi.
Yashimye u Rwanda ko mu myaka mike ishize rwageze kuri byinshi mu iterambere kandi ko amashanyarazi yagize uruhare rukomeye haba mu guhindura imibereho y’abaturage no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu bitandukanye.
Yagize ati “Amashanyarazi ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane twiyemeje guteza imbere ku bufatanye na Leta y’u Rwanda. Uru ni urugendo rwa mbere nkoreye mu Rwanda hagamijwe kureba uko imibanire n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi yifashe, ndetse n’uburyo umubano ugomba gukomeza”.

Nyuma yo gusura ibikorwa bitandukanye u Bubiligi butera inkunga, ndetse n’ibiganiro bazagirana n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, ngo hakazabaho kwemeza uburyo ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bwakwiyongera ku bwari busanzweho, nk’uko ari yo ntego yo kuza mu Rwanda kw’aba Baminisitiri b’u Bubiligi bombi.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda (REG), Mugiraneza Jean Bosco yashimye uruhare rw’u Bubiligi mu gufasha u Rwanda kubona ingufu z’amashanyarazi ubu zingana na megawati (MW) 155, no kuba icyo gihugu gitanga inkunga yo kuzikwirakwiza mu baturage.
“Iyi ni imwe mu nkunga zitangwa n’u Bubiligi, ikaba idufasha gukwirakwiza amashanyarazi mu turere twa Nyaruguru na Kamonyi, no kubaka inganda nto z’amashanyarazi muri Rutsiro na Rubavu; kuba baje gusura ibi bikorwa ni ukugira ngo bakomeze gufasha kubiteza imbere”, Mugiraneza.
Yakomeje asobanura ko ikwirakwizwa ry’amashanyarazi mu baturage ngo rigeze kuri 22%, mu gihe intego ari uko mu mwaka wa 2018 ryazaba rigeze kuri 70% by’abaturage; aho amashanyarazi ngo azaba angana na megawati 563.
Igihugu cy’u Bubiligi gisanzwe gitera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’ubuvuzi, gushaka ingufu z’amashanyarazi no kuzikwirakwiza, hamwe no guteza imbere inzego z’ibanze no kuzifasha kugira ubushobozi bwo kwegera no gukorera abaturage.
Abaministiri b’Intebe bungirije b’u Bibiligi barasura u Rwanda n’u Burundi kugeza ku wa kane tariki 08/01/2015, aho ku ruhande rw’u Rwanda bazasura ibikorwa bitandukanye; birimo Ikigo gikwirakwiza amashanyarazi mu mujyi wa Kigali kiri i Gikondo, Uruganda rwa Skol, Ikigo nderabuzima cya Nyamata gikoresha imirasire y’izuba, hamwe n’umushinga w’ingufu witwa Mobisol.
Bazasura kandi inyubako zo gukorera hamwe kw’abakozi ba gasutamo z’ibihugu by’u Rwanda n’u Burundi ku mupaka ubihuriza i Nemba mu Karere ka Bugesera bakomereze i Burundi; bakazagaruka mu Rwanda basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, imiryango ya Sosiyete sivile iterwa inkunga n’u Bubiligi, nyuma bakazaganira n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|