Abambuka Nyabarongo basigaye bakoresha ubwato bwa moteri

Abatuye mu Karere ka Kamonyi bambukiranya umugezi wa Nyabarongo basigaye bakoresha ubwato bwa moteri, nyuma y’impanuka zari zibibasiye zikabatwara ubuzima.

Impanuka yabaye mu ntangiriro za 2015 yatwaye ubuzima bw’abantu 25, urwo rukaba urugero rumwe mu mpanuka zaterwaga no gukoresha ubwato bw’ingashya, abenshi bagahamya ko ubwato bwahakoraga bwari bushaje.

Ubwato bushya bahawe bukoresha moteri bwasimbuye ubu bukoresha ingashyi.
Ubwato bushya bahawe bukoresha moteri bwasimbuye ubu bukoresha ingashyi.

Ubwo bwato bwakoze impanuka bwahise buhagarikwa, hazanwa ubundi bwato bufite moteri kandi bufite ubwishingizi, ku buryo uwagiriramo impanuka yashumbushwa. Nyuma y’umwaka impanuka ibaye, bamwe mu bagenzi bahamya ko hari impinduka mu migendere.

Ntibazubugingo Damascene, wambukiranya Nyabarongo buri munsi ava i Nyamirambo, ajya kurangura imyumbati muri Rugarika, avuga ko basigaye bumva itandukaniro hagati ya moteri n’ingashya.

Agira ati “Uko moteri igenda si nk’uko bagendesha igiti. Iyo wicayemo ubwato ntibuhengama kandi ubwato burihuta. Na none icyiza cy’aha baduha n’amajile kandi bufite ubwishingizi, uwagira ikibazo bamwishyura.”

Uyu mukecuru yasigaranye abuzukuru babiri b'imfubyi biturutse ku mpanuka y'ubwato yabaye umwaka ushize.
Uyu mukecuru yasigaranye abuzukuru babiri b’imfubyi biturutse ku mpanuka y’ubwato yabaye umwaka ushize.

Hari imiryango yasigaraye ibibazo bikabije kubera kuburira ababo mu mpanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Masaka Mafubo Marie Rose, avuga ko imiryango yasigayemo imfubyi ubuyobozi buyiba hafi bukabagenera ubufasha bw’abatishoboye.

Avuga ko buri muryango akarere kawusurishije ibihumbi 50Frw, kandi ababaye cyane bagenerwa inkunga y’ingoboka ya VUP.

Nyirabagenzi Dative yasigaranye abuzukuru babiri, umwe wari ufite amezi abiri n’undi w’umwaka. Ashima abaturanyi n’ubuyobozi bamubaye hafi kuko wenyine atari gushobora kwita kuri aba bana bose bakeneye kwitabwaho.

Ati “Sinabona uko mbaheka bombi ngo mbajyane guhinga kuko imirima yanjye iherereye kure. Abagiraneza baramfasha n’ubuyobozi bumpa amata y’umwana na Mutuweri.”

Akarere ka Kamonyi gafite ibyambu bisaga 10 bigahuza uturere dukora kuri Nyabarongo, hose hakoreshwa ubwato mu buhahirane n’utwo turere.

Gusa gukoresha ubwato bwujuje ibyangombwa biracyari imbogamizi kuko byubahirizwa ku byambu bibiri gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni byiza cyane nibakore ingendo zabo batuje amajyambere ntacyo atazatugezaho

Karemera yanditse ku itariki ya: 7-01-2016  →  Musubize

Aho hasigaye hatujuje ibyangombwa naho nihitabweho kuko twabonye isomo; reba nk’uyu mubyeyi yasigaranye umutwaro wo kurera izo mfubyi kdi nawe uvwe atishoboye ; gusa dushimiye ubuyobozi uko bubasha kubitaho bubagenera ibirera izo mfubyi.

Alias kazungu yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka