Abambasaderi ba KT Radio ngo biteguye gukoresha amahirwe yo kugira iyo radio bubaka igihugu
Abambasaderi ba Radiyo y’Icyerekezo KT Radio (Kigali Today Radio) yumvikanira ku murongo wa 96.7FM no www.ktradio.rw , bo mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Karere ka Karongi ho mu Ntara y’Iburengerazuba, baravuga ko bafite amahirwe adasanzwe yo kuba bafite radiyo bavugiraho bagatanga ibitekerezo byabo.
Bakomeza bavuga ko kuba baragize amahirwe bakabona iyi radio, batagomba kuyapfusha ubusa, ahubwo ko ari inzira babonye yo gutangiramo ibitekerezo byabo bubaka igihugu.

Babivuze kuri uyu WA 13 Kamena 2015, mu nama yabahurije mu Karere ka Ruhango mu rwego rwo kungurana ibitekerezo ku cyabateza imbere, bakanakomeza guteza imbere ibitekerezo byabo byubaka Abanyarwanda.
Uko guhura kwabo kukaba kwaranzwe n’ubusabane ndetse no kwitoramo abayobozi bazajya bakurikirana ibikorwa by’aba bambasaderi umunsi ku wundi.
Niyingira Laurent ukunze kumvikana ku izina rya Chaka ku Ntenyo mu Karere ka Ruhango, akaba ariwe watorewe guhahagararira bagenzi be nka Perezida, akaba yasabye bagenzi be ko bagomba kumva neza amahirwe bafite ntibayapfushe ubusa, ahubwo bakayokoresha mu byubaka Abanyarwanda.
Frederick uzwi cyane ku izina rya Nkundamace w’i Kirinda mu Karere ka Karongi, n’uburakari bwinshi yagize ati “Birambabaza cyane, iyo numvishe umuntu uhamagara kuri radio akavuga ubusa, ntatange ibitekerezo bifatika, rwose murekere aho mujye muvuga ibintu byumvikana”.
Nkundamace, na we akaba yasabye abambasaderi kutajyaabahamagara kuri radio uko biboneye, ahubwo ko bagomba kumenya amahirwe bafite, bakayakoresha neza, kuko ari abantu baba bakomeye aho batuye.

Ben Nganji Bisangwa ,wari uhagarariye KT Radio muri iyo nama, yashimye igitekerezo aba ba ambasaderi bagize cyo guhura, ababwira ko iyi ari inzira nziza bafite yo kubaka igihugu cyabo.
Nganji yababwiye kandi ko Ubuyobozi bwa Kigali Today na bwo bwiteguye kubafasha kugera ku ntego biyemeje.
Yanabibukije ko bakwiye kujya bitondera amagambo bavugira kuri radio, abasaba kujya bahamagara kuri radiyo babanje gukorera ubusesenguzi ibitekerezo byabo bagiye gutanga, kugira ngo batagira uwo bakomeretsa, ahubwo ibyo bavuga bikaba kubaka.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomereze ahooo? peeee.Turi ishuti magara,turahorana,aliko hashize igihe tudahura.
Ruhango.