Abambasaderi 6 bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera gukorera mu Rwanda
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango udasanzwe wabereye mu rugwiro tariki 06/12/2011, yakiriye impapuro z’ambasaderi batandatu zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Amakuru dukesha Urugwiro avuga ko abambasaderi bashya ari:
Mr. Raul Fernando Barrientos Lara, uhagarariye Repubulika y’Abadominikani mu Rwanda ufite icyicaro muri Afurika y’Epfo.
Mr. David Collins, uhagarariye igihugu cya Canada mu Rwanda; ufite icyicaro muri Kenya.
Mr. Yahya Bin Moosa Bin Issa Al-Bakri, uhagarariye Oman mu Rwanda; ufite icyicaro muri Tanzaniya.
Mr. Habib Mahfud A. Boukhreis, uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi y’Abarabu mu Rwanda; ufite icyicaro muri Uganda.
Mr. Marek Libricky, uhagarariye Repubulika ya Czech mu Rwanda; ufite icyicaro muri Ethiopia.
Mr. Habib Mahfud A. Boukhreis uhagarariye Sahara y’Uburengerazuba mu Rwanda; ufite icyicaro muri Uganda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|