Abakristu b’Abaholandi ngo ntibazigera bahagarika inkunga baha Abanyarwanda
Janny Oorebeek ukuriye itsinda ry’Abaholandi basengera mu itorero ry’Abapresibiteriyene bari mu runzinduko mu Rwanda yatangaje ko inkunga Abakristu b’iwabo bagenera abo mu Rwanda itazahagarara.
Abo bakristu bo mu Buhalandi baje mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 bamaze bafitanye umubano n’Ururembo rwa Remera na Ruyumba mu karere ka Kamonyi.
Abajijwe niba icyemezo Guverinoma y’Ubuholandi yafashe cyo guhagarika inkunga yageneraga u Rwanda kizatuma nabo baharika ubufasha bageneraga abatishoboye; Janny yavuze ko icyemezo cya Guvernoma ntaho bahuriye nacyo kuko bo ibyo bakora ari imirimo ya Gikirisito.
Mu gihe cy’imyaka 25 bamaze bafitanye umubano n’ururembo rwa Remera na Ruyumba, bateye inkunga imishinga igera kuri 40, batanga amayero 1400 kuri buri mushinga. Ayo mafaranga yaraturukaga mu kwitanga kw’abakiristo bo mu maparuwasi icyenda yo mu Buholandi.
Janny yagize ati “Inkunga zitangwa hakurikijwe ubugwaneza bw’abakristo bo mu Buholandi. Twiteguye ko uko n’izindi nkunga zizajya ziboneka tuzakomeza kuzibagezaho”.
Ku bijyanye n’ikoreshwa ry’inkunga zatanzwe, uyu Muholandikazi yashimye iterambere ryagejeje ku bagenerwabikorwa, nubwo hari imishinga itarashyizwe mu bikorwa nk’uwo gushyiraho inzu yo gutunganya imisatsi.
Abakiristo b’ururembo rwa Remera, bo bavuga ko umubano n’inkunga z’Abaholandi byabafashije guhumuka kuko Ubuholandi bwateye inbere kurusha u Rwanda. Ngo nubwo bacuka, nta gihe umuntu adakenera undi umubano uzakomeza.
Umwe muri bo aragira ati “ziriya mfashanyo batanga, nabo baba batubwira ko zishobora guhagarara. Ubwo rero n’ubwo imfashanyo zahagarara hari ibyo abakirisito bamaze kumenya ku buryo na bo bashobora kwiteza imbere”.
Imibanire yabo ntishingiye ku nkunga gusa, kuko Abaholandi nabo bigiye ku Banyarwanda, umuco wo kubana no gusabana. Ngo hari n’igihe abakirisito ba Remera bakusanyije inkunga y’amafaranga bayohereza mu Buholandi ngo ijye gufasha umukirisito wa ho wari urembye cyane.
Mu bikorwa Abaholandi bateye inkunga harimo, ubuhinzi n’ubworozi, inyubako z’insengero, kurihira abana amashuri, imyuga iciriritse, kubaka amashuri n’ibindi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|