Abakozi barasabwa kumenya amategeko abarengera mbere yo kuburana uburenganzira bwabo
Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurasaba abakozi kubanza kumenya amategeko abarengera mbere yo kuvuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa, kuko ari cyo cya mbere gituma benshi bafatwa nabi n’abakoresha babo bikabaviramo no kutishyurwa.
Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu kiganiro cyahuje uru rugaga n’inzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bihanganisha abakozi n’abakoresha mu kazi, ku wa gatanu tariki 13/2/2015.
Eric Manzi, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CESTRAR yatangaje ko ibibazo bikunda kugaragara mu mirimo binateza ingorane ari uko nta masezerano y’akazi aba agaragara hagati y’umukozi n’umukoresha.

Atanga urugero rwa bimwe mu bikenerwa cyane n’umukozi ariko ntabibone bikaba byakurura umwuka mubi hagati ye n’umukoresha we ari byo kwirukanwa mu kazi bidakurikijwe amategeko, kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka nk’uko amategeko abivuga, kudahabwa ubwiteganyirize no kutubahiriza ama saha y’akazi umukozi yemerewe.
Yagize ati “Ibyo bibazo ni byo bibazo by’ingenzi kandi ibyo bibazo byari kuba uburenganzira bw’umukozi kandi bagomba kubikoraho ikintu. Gusa ibyo bibazo bigaragara cyane ku bikorera kubera ko muri leta bamaze gufata intera y’uko amategeko bayakurikiza”.
Manzi yavuze ko kuba abakozi baba batazik o ibyo byose babyemerewe biri mu bituma baryamirwa, ariko akemeza ko batabasha kubiharanira mu gihe badafashe iya mbere ngo basobanukirwe icyo amategeko abiteganyaho.
Yatangaje ko inzira imwe yo kumenya unurenganzira ku mukozi ari ukwibumbira hamwe na bagenzi be mu masendika y’abakozi. Gusa ngo ariko hari ahakigaragara abakoresha badakunda ko abakozi babo bakora amasendika kuko bakeka ko ari ukwigumura.

Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe abakozi ba leta (MIFOTRA), yavuze ko hashyizweho ihuriro rihuriyemo inzego zitandukanye rishinzwe kuganira ku bibazo bijyanye n’umurimo muri rusange muri icy’igihugu.
Ku rundi ruhande akemeza ko hari intambwe yatewe hagati y’abakozi, abakoresha na leta kuko bahuye bakaba bari kuganira ku bibazo byugarije umukozi.
Ati “Iyi nama ni ingirakamaro kuko yahurije abakozi n’abakoresha mu rwego rwo kunoza imikoranire yabo bombi”.
Abakozi nabo bashimangira ko umusaruro mwiza uturuka ku kuba umukozi aba yishimye kandi yahawe ibikenewe byose, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye witwa Leonard Sindwanirubusa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Nile safaris campany itwara abagenzi kigli musanze rubavu na rubavu kibuye cyangugu yambuye abakozi amezi 18 yose noneho imaze kwirukana abakozi bose bamaze igihe ntibabishyura rwose mudufashe byatuyobeye
Yego, Nibibumbire muri Sendika. niwo muti
abashinzwe cestrar nkeka iki kibazoatari ubwa mbere kivuzwe ahubwo jye mbona hakagiyeho umwanya uhagije wo gusobanurira abakozi amategeko abagenga maze uwahura n’iki kibazo akagira uko akivanamo naho ubund bidakozwe gutya bizakomeza rwose
HANO KU BITARO BYA NYAMATA ABAKOZI BIRUKANWE NK’IMBWA NA MINISANTE BAYIYAMBAJE NTIYABAFASHA NI AKUMIRO GUSA!