Abakozi ba INATEK batanze icyo bakunda kurusha ibindi mu AgDF
Abakozi bakorera mu ishuri rikuru rya Kibungo (INATEK) baratangaza ko bigomwe icyo bakunda kurusha ibindi aricyo umushahara w’ukwezi, ngo bashyigikire ikigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Kuri uyu wa 11/09/2012 abakozi bo muri iyi kaminuza bakusanije miliyoni 50 yo gushyira mu kigega AgDF.
Abari muri uwo muhango bahurizaga ku kuvuga ko ntacyo babona batanga ngo baharanire agaciro k’umunyarwanda atari icyo bakunda kuruta ibindi aricyo umushahara.
Habyarimana Hely, umukozi muri iyi kaminuza, yatangarije ibitangazamakuru ko yatunguwe cyane no kubona uburyo Abanyarwanda bafite ishyaka ryo gukunda agaciro kabo.
Yagize ati “Gutanga umushahara ku umukozi ni ikintu mbona gikomeye kuko buriya ku mukozi umushahara nicyo kintu kirusha agaciro ibindi byose. Ubundi iyo bigeze ku mafaranga usanga abantu bifata ariko abanyarwanda dukunda igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa INATEK wungirije ushinzwe amasomo, Dr Nyirahabimana Jeanne, yatangaje ko iyi ari intangiriro kandi ko aya mafaranga azakomeza kwiyongera kuko ngo abanyeshuri nibava mu biruhuko nabo bashobora kuzagira indi nkunga bagenera iki kigega.
Umuhango wo gukusanya iyi nkunga wari witabiriwe n’abakozi bagera ku ijana barimo abakora muri service zitandukanye zirimo abashinzwe isuku, abashinzwe umutekano muri iyi kaminuza n’abandi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane kuba INATEK yarashyigikiye AgDF kandi ndizera ko nta munyarwanda n’umwe n’umwe udashaka kwihesha agaciro kandi igihe ni kirekire abo ba Rutukumugitebo badukandagira. Bravon INATEK !! Noneho rero
INATEK yo ubu nta kintu na kimwe ifashije Umunyarwandwa ahubwo igiye kuzadusuzuguza abo bera.Ngo ukora inscription unatanga Minerval ya 1 er trimestre?Ese n’ubundi ko bakora ibizamini bishyute irahimanira iki ? MINEDUC iradutabare hakiri kare!!!bamwe mu ba professeurs baratukana cyane hafi no kurwana da!!iremewe nibyo koko iriko bamenye ko igizwe n;abanyeshuri + abakrimu+etc..(Stakeholders)ngibyo guca impapuro kandi baretse umuntu akinjira uwo ni GASANA.
Nibareke twige neza bityo tubone gutanga umusaruro.
INATEK nikomereze aho.nukuri ntakintu umuntu yabona yatanga ngo agaragaze urukundo akunda agaciro ashakira abanyarwanda.Twanze gusuzugurwa kandi abanyarwanda ni imfura tuzabigeraho.
Mwarakoze, ariko nk’uko mwabitangaje, n’icyi cyatumye mukunda umushahara kuruta ibindi?
Mwarakoze cyane, ariko murekere aho kurutisha umushahara ibindi byose.