Abakozi b’utugari bakurikiranyweho uburiganya muri Girinka
Abakozi bashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu tugari tubiri tw’Umurenge wa Kavumu mu Karere ka Ngororero, bafunzwe bazira kwaka abaturage ruswa muri gahunda ya Girinka.
Tariki 14 Mata 2016, ni bwo Musabimana Claver wo mu Kagali ka Rugeshi na Simbikeka d’Amour wo mu Kagari ka Birembo, batawe muri yombi nyuma yo gushinjwa n’abaturage imbere ya Guverineri w’Intaray’Iburengerazuba, ko babaka amafaranga ngo bahabwe inka.

Aba bayobozi bemera amakosa bakoze bakavuga ko biteguye gusaba imbabazi no kwishyura abaturage bose bahemukiye.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2016, mu nama yahuje inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, abaturage bagera ku 100 bagaragaje ko barenganyijwe muri izo gahunda.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godfrey, yavuze ko iyo myitwarire ibabaje.
Ati “Kubona abaturage bagenerwa inkunga na Perezida wa Repubulika, abayobozi bakamwaka ikiguzi, ntidushobora kubyihanganira.”

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero, SSP Marc Gasangwa, yavuze ko polisi igiye gukomeza gukurikirana abatanzweho amakuru n’abaturage.
Umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Nsengiyumva Laurent, yasabye ko n’abayobozi b’imidugudu batagarutse mu buyobozi ariko batanzweho amakuru, bakurikiranwa.
Ati “Ntabwo umuyobozi yakora ibintu nk’ibi ngo yigendere birangire. Iyi ni ruswa, bakurikiranwe bahanwe.”
Muri iki gikorwa, abayobozi b’utugari, imidugudu n’umurenge bahawe igihe cy’icyumweru uhereye ku wa 19 Mata, bakaba bamaze gukemura ibibazo byose byagaragaye n’ibitabashije kuvugwa.

Harimo no kugaragaza ingano y’amafaranga yose yatswe abaturage no gusubiza amafaranga abayambuwe kandi hagatangwa raporo ku rwego rw’akarere.
Biyemeje kandi ko mu byumweru bibiri abayobozi bazasubira kureba niba ibyo bibazo byarakemuwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|