Abakozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye bazamuriweho 25% by’umushahara

Abakozi bakora mu ruganda rw’isukari rwa Kabuye Sugar Works SARL bemerewe kuzamurirwa umushahara bahembwaga ho 25%, nyuma y’ibiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’iki kigo gisanzwe gifitwe na Sosiyete yitwa Madhvani Group yo mu Buhindi.

Ibi biganiro hagati y’abakozi n’umukoresha biza byunganira amasezerano y’umurimo n’amategeko asanzwe, ariko imyanzuro ivuyemo ntifata ibyemezo bijya munsi y’ibiteganywa n’amategeko.

Kuwa mbere tariki 23/6/2014, intumwa z’abakozi bo mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye zagaragaje bimwe mu byifuzo by’abakozi birebana no guhembwa umushahara utajyanye n’igihe, ifunguro rifatirwa ku kazi ridahagije; ndetse no kuvuza abakozi n’imiryango yabo.

Abayobozi mu ruganda Kabuye Sugar Works SARL n'abakozi bahagarariye bagenzi babo.
Abayobozi mu ruganda Kabuye Sugar Works SARL n’abakozi bahagarariye bagenzi babo.

Ibyo byose byagejejwe imbere y’Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL, abiganiraho n’abakozi bashakira hamwe icyatuma akazi kagenda neza, ndetse n’ubuzima bw’umukozi bukaba bwiza, uruganda na rwo rukarushaho kubona umusaruro n’inyungu bishimishije.

Ibyo biganiro byatumye mu gihe cy’imyaka itatu, guhera ku itariki ya 1 Nyakanga 2014 abakozi bose bazongererwa umushahara ho 21%, ibyo bigakorwa ku mushahara w’ifatizo ndetse n’andi mafaranga y’inyongera n’ishimwe ku kazi umukozi ahabwa.

Ikindi ni uko iyongezwa rya 4% ryakorwaga buri mwaka tariki ya mbere Gicurasi, rizajya rikorwa tariki ya mbere Nyakanga buri mwaka; ariko rikagendera ku bushobozi n’umusaruro by’umukozi.

M. Thiru Navukkarasu, Umuyobozi Mukuru w'uruganda Kabuye Sugar Works SARL.
M. Thiru Navukkarasu, Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL.

Kuri iyi ngingo umukozi azajya akorerwa isuzumamikorere n’umukoresha we wa bugufi, bisuzumwe n’urwego rwisumbuye, byemezwe n’umukoresha. Banemeranyijwe kandi ko ifunguro rya saa sita rihabwa abakozi bakoze riva ku mafaranga 400 rikajya ku mafaranga 500, umwaka utaha rizamurwa ku mafaranga 550, na ho mu 2016 zikaba rigeze kuri 600.

Umuyobozi Mukuru w’uruganda Kabuye Sugar Works SARL, M. Thiru Navukkarasu, yatangaje ko iyo abakozi bakora mu mutekano bituma batanga umusaruro.

Yagze ati “Tuganira n’abahagariye abakozi, bakatugezaho ibyifuzo byabo. Tubisuzuma dukurikije ubushobozi bw’uruganda, tugahura tukumvikana nk’impande zombi. Ibi twabitangiye kuva mu 2011. Uruganda ruracyafite byinshi byo gukora ku buryo 50% y’inyongera abakozi badusabaga tutari guhita tuyabona, twaganiriye na bo twumvikana ko tubongeza 25% y’umushahara fatizo wabo.”

Umuyobozi wa Kabuye Sugar Works, M. Thiru Navukkarasu ashyira umukono ku masezerano yagiranye n'abakozi.
Umuyobozi wa Kabuye Sugar Works, M. Thiru Navukkarasu ashyira umukono ku masezerano yagiranye n’abakozi.

Sindwanirubusa Leonard, umugenzuzi muri Kabuye Sugar Works SARL, akaba na Visi Perezida wa Sendika y’abakozi bo muri urwo ruganda, akora mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye kuva mu 1993.

Atangaza ko ibiganiro hagati y’abakozi n’umukoresha byakomotse ku masezerano yari asanzwe bagiranye n’umukoresha.

Agira ati « Buri myaka itatu, dusubira mu masezerano, ubu rero yari irangiye. Twese twishimiye ibyavuye mu biganiro, kuko twahawe umwanya wo kuvuga ibyifuzo byacu kandi bikakirwa.

Ntitwirengagije ubushobozi buke bw’uruganda, twemeye ko duhabwa 25% mu gihe twifuzaga 50% y’inyongera kandi ibiganiro bizajya bikorwa buri myaka itatu. Tugiye gukorana imbaraga no kwitabira akazi, kuko ubundi batishimiraga umushahara».

Ruhumuriza Jean yatangiye gukora mu ruganda rw'isukari rw'i Kabuye kuva mu 1988.
Ruhumuriza Jean yatangiye gukora mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye kuva mu 1988.

Sindwanirubusa asaba abakozi bagenzi be kwita ku murimo, kuko kwicara bakaganira n’umukoresha ari agaciro aba yabahaye, kandi bagomba kuzirikana ko buri mwaka amafaranga y’inyongera ku mushahara angana na 4% azajya ashingira ku myitwarire no ku musaruro w’umukozi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

dore akamaro kibiganiro , ibi kandi ni ukumenya agaciro kabakozi, kandi ibi byose biba byerekana ubwisanzure mumurimo kandi nizandisociete zagakwiye kureberaho. ibikorwa byose bikorwa mugihugu bijye bigirira akamaro cyane abaturage

sam yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Rwose nishimiye icyo cyemezo cy’umuyobozi M THIRU N, dki dutabaza natwe kubabishinzwe ibibera mu cyahoze cyitwa Benalco cyabaye Drymon ltd ubusumbanishe mukazi,.....byinshi birimo namacakubiri!

Alias yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka