Abakozi b’akarere ka Rubavu bemeye gutanga 5% by’umushahara mu kubakira abirukanywe Tanzania

Abakozi b’akarere ka Rubavu kuva ku rwego rw’akarere kugera ku kagari bemeye gutanga umuganda wabo batanga 5% by’umushahara wabo mu kubakira abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bazatuzwa mu karere ka Rubavu.

Imiryango 30 niyo yemejwe gutuzwa mu karere ka Rubavu ahitwa Kanembwe ahagomba gutuzwa. Iiyi miryango ariko kugira ngo igikorwa kihute akarere ka Rubavu kagabanyije iyi miryango mu mirenge, aho buri murenge wagenewe kubaka inzu imwe ariko umujyi wa gisenyi uhabwa amazu atanu ndetse abaturage ba Gisenyi bakaba baramaze kwemera gutanga arenga miliyoni eshanu.

Umuyobozi w'akarere ka Rubavu ngo bagiye kwihutisha igikorwa cyo kubakira abirukanywe Tanzania.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ngo bagiye kwihutisha igikorwa cyo kubakira abirukanywe Tanzania.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko Abanyarwanda birukanywe Tanzania batazamara igihe mu mazu batijwe kugira ngo bajye mu mazu yabo, kuko bashaka kwihutisha iki gikorwa iyi miryango ikibona nk’abandi banyarwanda, akavuga ko ubu ikigiye gukorwa ari ukubagezaho ubufasha bw’ibanze n’amazu agatangira kubakwa vuba.

N’ubwo imiryango 30 ariyo yemejwe kuzatuzwa mu karere ka Rubavu, imwe mu miryango yamaze kugezwa muri aka karere taliki ya 8/1/2014 aho itegereje kubakirwa ikajya mu mazu yayo.

Zimwe mu nzitizi zishobora gutinza iki gikorwa akaba ari uko aho bazubakirwa Kanembwe nta gitaka kihaba kigomba kugurwa kikajyanwayo ariko amafaranga natangwa bizihutishwa kuko buri nzu ifite agaciro ka miliyoni 2 hatarimo amabati n’imisumari bizatangwa na Minisitere ishinzwe kwita ku mpunzi.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 1 )

uku niko kwihesha agaciro warangiza ukagahesha abandi ni ukuri aba bakozi Imana izasubize aho bavanye kandi njye nishimiye ubwo bufasha ndetse nuwazanye icyo gitekerezo akwiye ishimwe.

Bora yanditse ku itariki ya: 11-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka