Abakozi 20 ba UN bari guhugurwa ku bijyanye no kuvugurura inzego z’umutekano

Abakozi 20 bakorera urwego rw’umuryango w’abibumbuye rushinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS), bari mu Rwanda, kugirango bamenyerezwe uburyo bazacunga umutekano w’igihugu igihe umuryango w’Abibumbye waba urangije gahunda yawo muri icyo gihugu.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013 yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivire, barimo 17 b’Abanyasudani, aho bari kwiga ku bijyanye n’ivugurura rw’inzego z’umutekano, nk’igihugu kikiri gishya, kandi cyanyuze mu ntambara.

Brig. Gen Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo, yavuze ko aya mahugurwa ari igice cy’inkunga u Rwanda rutera Sudani y’Amajyepfo muri gahunda yarwo yo kwiyubaka nyuma y’ibihe iki gihugu cyanyuzemo.

Bamwe mu bayobozi bakuru bafunguye aya mahugurwa.
Bamwe mu bayobozi bakuru bafunguye aya mahugurwa.

Yavuze kandi ko urwego rw’umuryango w’abibumbye rushinzwe kugarura amahoro muri Sudani (UNMISS) rwarebye kure, rukabona ko guhugura abakozi barwo mu bijyanye n’ivugurura ry’inzego z’umutekano kuko ari inkingi ikomeye mu gushinga imizi kw’inzego z’umutekano.

Yongeyeho ko guhugura abantu kuri iyi ngingo, bigomba gutangirira ku gusobanura no gusobanukirwa icyo umutekano ari cyo, ku buryo bwimbitse, kuko umutekano ari urufunguzo rwa demokarasi, ikizere, imiyoborere myiza, ubutabera, ubuyobozi bukurikiza amategeko, ndetse n’iterambere haba iry’igihugu ndetse na mpuzamahanga.

Brig. Gen Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y'ingabo.
Brig. Gen Jack Nziza, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ingabo.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy), Col. Jill Rutaremara, yavuze ko aba bantu biganjemo abenegihugu ba Sudani y’Amajyepfo bagera kuri 17, bari guhabwa aya masomo hagamijwe kubahugurira kuzakomeza inshingano igihe UN izaba yarangije imirimo yayo muri icyo gihugu.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka