Abakozi 2 b’akarere ka Rubavu bafunze bazira gutanga isoko binyuranyije n’amategeko
Abakozi babiri b’akarere ka Rubavu bashinzwe amasoko na rwiyemezamirimo umwe, kuva tariki 21/02/2012, bafungiye ku biro bya polisi muri ako karere bazira gukoresha impapuro mpimbano mu itangwa ry’isoko ryo kubaka umuhanda muri aka karere.
Mbarushimana Gerard na Tuyisenge Basil bashinzwe serivisi zo gutanga amasoko mu karere ka Rubavu barashinjwa ubufatanyacyaha bwo guhishira rwiyemezamirimo witwa Karangwa Paul ufite sosiyete yitwa Techmetal watsindiye wapiganiwe isoko akaritsindira akoresheje impapuro mpimbano
Intandaro y’ifungwa ry’aba bagabo ni itangwa ry’isoko ry’umuhanda uhuza imipaka yombi Grande barriere na Petite barriere mu karere ka Rubavu, ryapiganiwe n’amakompanyi atatu ariyo Fieco y’uwitwa Karemangingo Gonzallo yarisabaga kuri miliyoni 230, iyitwa Ecogel y’uwitwa Rwamigabo Etienne, yatangaga miliyoni 257, hamwe na Techmetal ya Karangwa Paul nayo yatangaga miliyoni 257. Iri piganwa ryabaye mu kwezi kwa 12 umwaka ushize.
Iyi Fieco ya Karemangingo ngo yaba ariyo yari yatsindiye iri soko, kuri miliyoni 230, nyuma riza guhabwa Techmetal ya Karangwa kuri miliyoni 257. Bivugwa ko Karangwa yaba yarasaranganyije bamwe mu bashinzwe gutanga amasoko icyo kinyuranyo cya miliyoni 27 kandi hari bimwe mu byangombwa bye bifite inenge zo kuterekana aho bikomoka.
Umushinjacyaha mukuru wa Repuburika mu karere ka Rubavu, Mugabo Deo Lambert, asobanura ko kugeza ubu nta kintu na kimwe ubutabera buravugana na bo kuko bategereje abazabunganira.
Ingingo ya 91 y’itegeko rigenga amasoko ya Leta ryo kuwa 27/03/2007 ivuga ko, mbere y’uko amasezerano atangira cyangwa arimo gushyirwa mu bikorwa, amasezerano agomba guta agaciro cyangwa agaseswa iyo byemejwe ko uwegukanye isoko yakoresheje inyandiko zigoretse cyangwa yabonywe mu nzira z’uburiganya.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, Spt Theos Badege, aragira abantu inama ko
bakwiye gushyira mu gaciro kuko abishora mu byaha nk’ibyo yabahagurukiye.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|