Abakoze Jenoside ngo ntibigeze bitekerezaho ngo banatekereze ku bana babo
Mutwarasibo Ernest, umushakashatsi mu kigo kigamije gukemura amakimbirane (Center for Conflict management), avuga ko iyo abakoze Jenoside baza kwibaza ku buzima buzakurikiraho nyuma yo kuyikora, ndetse bakanibaza ku buzima bateganyiriza abana babo, batari kwica.
Abwira abanyeshuri bo muri Kaminuza i Huye, kuwa 13/11/2013, ubwo yabahaga ikiganiro mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cy’amahoro, yagize ati “ibyo dukora ubu ni byo biturukaho uko abana bacu bazabaho mu gihe kizaza: neza cyangwa nabi.”
Yakomeje avuga ko ibibazo byinshi biri mu Rwanda ari ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Kandi ati “ abakoze Jenoside ntibigeze bitekerezaho nyuma y’ubwicanyi. Interahamwe ziri mu myitozo yo kujya kwica, zatekerezaga gusa ku ho zigiye gushyira Abatutsi. Ntibigeze batekereza ku buhunzi ndetse no ku guhanwa. Aho bari muri gereza ubu, barashobewe, kuko mu byo bapangaga ibyo bitarimo.”

Ikindi, ngo ntibigeze batekereza ku ho bazashyira abana babo, cyane ko ingaruka za Jenoside na bo zibageraho.
Mutwarasibo rero agira urubyiruko inama yo gutekereza ku cyazamura igihugu aho gushaka ibigisenya. Agira ati “mu gihe kiri imbere, ni twebwe urubyiruko tuzaba tuyobora igihugu. Dutangire dutekereze ubu, ngo abana bacu dushaka ko bazabaho gute?”
Na none kandi ati “icyo ngambira sinakigeraho nta mahoro. Sinshobora kuba no kubaho mu mahoro ntabasha kubana n’abandi.”
Mu gushimangira iki gitekerezo cy’uko kumenya kubana n’abandi ari ngombwa, atanga urugero rw’inyoni zitwa penguins usanga zibasha guhagarara umwanya munini ari uko zegeranye, imwe ikishingikiriza ku yindi, mbese nka bya bindi by’Abanyarwanda bavuga ko amashyiga atatu yose aba afite akamaro mu gutuma inkono bateretseho itagwa: iyo rimwe rivuyeho, inkono iragwa.

Mutwarasibo kandi ati “Dutangire dutekereze ku ntego y’ibyo dushaka kugeraho, tuzirikana ko nta wagira icyo ageraho nta mahoro, kandi ko kugira ngo ayo mahoro ashoboke tugomba kuyahana hagati yacu.”
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|