Abakoreye MIG bamaze imyaka itatu badahembwa

Abaturage bahawe akazi mu kubagara ibyayi mu Murenge wa Buruhukiro n’abubatse uruganda rutunganya icyayi rwa Mushubi, bamaze imyaka itatu batarahembwa.

Kuba Umurenge wa Buruhukiro ukora ku ishyamba rya Nyungwe, byatumye hera icyayi cyinshi aho usanga ubuso buhingwaho icyayi ari bunini, abaturage bakabasha kubonamo akazi, gusa abaturage bavuga ko bamaze igihe bakorera isosiyete y’ishoramari (MIG) ariko ntibahembwe.

Gatarina ababazwa n'uko bazana imishinga bakayikorera ariko ntibahembe kandi ariho baba bateze amaramuko.
Gatarina ababazwa n’uko bazana imishinga bakayikorera ariko ntibahembe kandi ariho baba bateze amaramuko.

Gatarina Nyirangirente, ni umuturage wahawe akazi na MIG ari nayo ifite mu nshingano zayo uruganda rw’icyayi rwa Mushubi, atangaza ko bamaze imyaka itatu barambuwe kandi nta handi bakura.

Agira ati “Muduha imishinga tukayukorera, ukamara ukwezi, abiri, atatu mbega ntiduhembwe, twakoreye MIG tubagara ibyayi ariko ugasanga umaze nk’amezi atanu udahembwe, iki kibazo kimaze igihe kirekire kuva muri 2013 bavuga ko ari ipatano ntibarayihemba na rimwe.”

Sylvestre Bayisabe nawe yubatse ku ruganda rutunganya icyayi, akaba atangaza ko MIG yabambuye amafaranga asaba ko bakorerwa ubuvugizi bakishyurwa kuko byabateje igihombo.

Abaturage bakoze mu byayi bavuga ko bamaze imyaka itatu badahembwa bifuza guhabwa ibirarane byabo.
Abaturage bakoze mu byayi bavuga ko bamaze imyaka itatu badahembwa bifuza guhabwa ibirarane byabo.

Ati “Twakoze ku ruganda dutangirira hasi muri fondasiyo, kandi uruganda rumaze imyaka itatu rukora, ariko kugeza nanubu ntibaratwishyura, bandimo amafaranga agera ku 180,000, ikiza mwadukorera ubuvugizi tukishyurwa,amazu turimo baratwishyuza tukabura icyo dutanga.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buruhukiro Paul Manirarora, atangaza ko impamvu habayeho gutinda kw’amafaranga byatewe n’uko aho yari guturuka atabonekeye igihe, gusa ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.

Ati “Icyo kibazo turakizi ariko bari mu nzira zo kubahemba, uruganda rwari rwagujije amafaranga n’uko ntiyaboneka ariko abaturage barimo bakora, ariko ubwo icyayi cyatangiye gucuruzwa amafaranga ari hafi kuboneka, maze bakabahemba.”

Kigalitoday yagerageje guhamagara ku murongo wa telefoni, Vincent Ngarambe umuyobozi w’uru ruganda kuri iki kibazo ariko ntiyaboneka.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bukaba burigukomeza gukora ubuvugizi ngo abaturage bishyurwe kandi bwizera ko bikemurwa vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muraho basomyi ba Kigali Today.Nge mbabajwe na bariya ba ntaho nikora bambuwe na MIG.ikibabaje ni uko n’ubuyobozi bw’umurenge bwabigize mo uruhare kuko bwirengagije ikibazo cy’abaturage.Nge kandi mbona igihe kigeze kugirango Imvugo y’abayobozi bamwe na bamwe ngo:" Icyo Kibazo Turakizi,turi Kugishakira Igisubizo,bidatinze Tuzagikemura".kuko bimaze kuba urwitwazo,kandi baba bikiza itangaza makuru bikarangirira aho.Murakoze!

Alias Lucky yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

Abayobozi ndabakunda cyane.Bati,Eh icyo kibazo turakizi, ejo kizaba cyakemutse. ukibaza impamvu kimaze kimaze imyaka 3. ariko iyo ukurikiye usanga baba bagirango umunyamakuru agence kuko sibo Katanga amafranga. ibaze KO umuyobozi sa MIG yanze gusubiza kdi aride uzi KO amafranga atari cyangwa KO ntayo.

ufjfj yanditse ku itariki ya: 15-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka