Abakoresha abana ngo bararye bari menge

Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta, Uwizeye Judith araburira abakoresha abana batarageza imyaka y’ubukure kuko ngo binyuranyije n’amategeko.

Yabivugiye mu kiganiro Minisiteri y’Umurimo n’abakozi ba Leta (MIFOTRA) yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 21 Mata 2016, aho bavugaga ku buryo umurimo uhagaze mu Rwanda n’ibijyanye no kwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo uzaba tariki 1 Gicurasi 2016.

Minisitiri Uwizeye Judith araburira abakoresha abana ko hari ibihano bikomeye bibategereje.
Minisitiri Uwizeye Judith araburira abakoresha abana ko hari ibihano bikomeye bibategereje.

Yagize ati “Ndagira ngo menyeshe abakoresha abana batagejeje imyaka y’ubukure mu ngo zabo, ko hari amategeko atyaye yo kubahana kandi ntituzatinya kuyakoresha. Ubu amategeko agiye gukurikizwa mu buryo bwa nyabwo kugira ngo iki kibazo kibashe gucika burundu.”

Yongeraho ko ibi ari ukubangamira uburenganzira bw’umwana mu gihe abamukoresha ari bo bakagombye kumurinda.

Ibarura riheruka gukorwa (EICV 4), ryagaragaje ko abana bari mu mirimo inyuranye bari ku kigero cya 5,5%, muri bo abagera kuri 2% bakaba bakora imirimo mibi.

Ikindi cyagarutsweho ni ikijyanye no gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi bakora umurimo umwe kuko ngo bikunze guteza ikibazo cy’ubusumbane bukabije bw’imishahara.

Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyo gutegura umunsi w'umurimo ku bwinshi.
Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro cyo gutegura umunsi w’umurimo ku bwinshi.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Uwizeye yavuze ko inzego zibishinzwe zirimo kubyigaho kugira ngo umushahara fatizo ushyirweho.

Ati “Umushahara fatizo ni ngombwa ko ujyaho, gusa ni igikorwa kitagomba guhubukirwa kuko bidakozwe neza byateza igihugu izindi ngorane, ari yo mpamvu tukirimo kubiganira n’inzego zitandukanye kugira ngo binozwe bityo bibe byagirira Abanyarwanda akamaro.”

MIFOTRA ivuga ko kwizihiza umunsi w’umurimo bizabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe umurimo kizatangira ku italiki ya 25, kikazarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo urugendo rwo kuzirikana umurimo utanga inyungu ndetse n’inama mpuzamahanga izaba ku ya 25 kugeza 26 Mata 2016, izavuga ku murimo.

Uyu munsi mukuru ugiye kwizihizwa mu gihe u Rwanda rwiyemeje guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, ariko rukaba rutararenza ibihumbi 146 kandi muri yo myinshi ikaba ari iciriritse kuko yihariye 50%.

EICV4 kandi ivuga ko bushomeri buri ku kigero cya 2%, bukaba ngo biri hejuru mu mujyi aho buri ku 9% ariko bugakabya mu mujyi wa Kigali kuko wihariye 11%.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Duteze imbere umurimo utanga umusaruro, dushyigikira ba rwiyemezamirimo mu rubyiruko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iringaniza ry’imishahara ku bantu bari kuri postes zimwe vraiment muzaritekerezeho kuko niyo mpamvu nta job retention iriho muri LEta. usanga umuntu mufite titres zimwe ariko mudakora muri Minisiteri zimwe cg ibigo bimwe mudahuje umushahara... bityo abantu bagahora bahindagura. niba umukoresha ari umwe (Leta) yakagombye guhemba kimwe abo akoresha bari mu mirimo imwe. thanks

louis yanditse ku itariki ya: 22-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka